Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Isuku nke y’Abamotari Ikomeje Guteza Impungenge Abagenzi Babagana Buri Munsi

Abamotari bongeye gushinjwa umwanda kuribo ubwabo ndetse no kubikoresho zabo

Bamwe mubagenzi batega abamotari mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije abamotari bafite batibagiwe n’amamoto yabo ariko ariko bakabura uko babigenza kuko akenshi baba bari kwihuta ntibabyiteho bagatega uwo babonye batitaye kw’isuku.

Iyo ugeze mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu migi ubona bamwe mu bamotari baparitse hafi yaho bategerereza abagenzi ngo babajyane mu bice bitandukanye kugirango babone amafaranga abatunga ndetse n’imiryango yabo.

Bamwe mu bagenzi baganiriye n’umunyamakuru wa Panorama bo mu migi itanduka hano mu Rwanda, bavuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije ugaragara ku mamoto ya bamwe mu bamotari yewe konabamwe muribo ubwabo batita kw’isuku y’ibyo bambaye n’ibindi bikoresho bakoresha bari mu kazi nk’uko bigaragazwa n’aba baturage batifuje kugaragazwa amazina.

Ati: “Usanga abamotari baba bavuye iyo hirya mubyaro baje hano mu mugi, bambaye inketo n’imyenda byacitse ibindi bitameshe, bataha bakagera I muhira barushe bahita baryama kubera umunaniro, bugacya batekereza amafaranga basubira mu kazi, ugasanga bashize amafaranga imbere aho kwita ku isuku y’umubiri wabo.”

Undi nawe mu baganiye na Panorama, we avuga ko ibi biterwa n’ingeso umuntu aba yifitemo dore ko bose mu bakora aka kazi baba batameze kimwe. Ati: “N’ingeso umuntu aba afite yo kutagira isuku kuko abamotari bose ntabwo bameze kimwe, har’abo usanga bafite isuku abanda ntayo, nabo babyitayeho byakunda.”

Uretse aba bagenzi banenga iyi myitwarire, abamotari bagenzi bab’afite uyu muco wo kutagira isuku, bobanavuga ko hari bagenzi babo baza mu kazi basinze ndetse bityo bakabura umwanya wo kw’ita kw’isuku ya moto bagiye gutwara cyangwa nabo ubwabo biyitehoakaba ariho bahera bavugako bari kubasebya bagasebya n’umwuga bakora.

Bati: “Turababona abaza mu kazi banyweye, yewe  nta n’isuku, ibi rero bitubangamira kuko n’ukudushyiraho isura mbi nkatwe abamotari, ubwo rero leta ibafatiye ingamba uwo bafashe bakamushiriraho ibihano, nk’uko bimeze kuri contervation, byatuma babifatana uburemere.”

SP Emmanuel Kayigi, umuvugizi w’ishami rya Polisi Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda avuga ko bagiye kw’ibutsa abamotari kwita kw’isuku, kuko tugeze no mu gihe cy’imvura ariko kandi ko abagenzi nabo  bakwiye gutega umuntu  ufite isuku ndetse bakibuka no gukebura bamwe mu barangwaho n’izi ngeso.

Yagize ati: “Tugeze mu bihe by’imvura, ubukanguramba rero ntabundi n’ukubibutsa ko bagomba kuza mukazi bafite isuku, hagira ugaragarwaho n’ibi bikorwa tukamuhana. Ikindi nawe mugenzi, niba uteze umu motari ukabona nta suku afite, bimubwire, kuko n’ubikora rimwe, Kabiri ntabwo yazongera kubikora.”

Ikibazo nk’iki cy’isuku nke mu bamotari s’ubwa mbere kigaragaye mu bamotari, gusa usanga hakiri abagifite imyumvire yo kumvako akazi ari ugutwara abagenzi gusa, ntibakozwe iby’isuku y’ibyo bakoresha mukazi ndetse nabo ubwo ntibigirire isuku. Ibi bikaba biteye impungenge abagenzi zo kwandura indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, kuko hari n’uduce tuba dufite abamotari badahinduka kuburyo utamuteze ugiye muri ako gace kubona undi ukujyezayo biba bigoye bagahitamo  kwemera urwaje kuko ntayandi mahitamo baba bafite.

Bamwe mu bamotari baranenga bagenzi babo batita ku isuku yabo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities