Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kacyiru: Abapolisikazi bibukijwe ko bashoboye bakwiye kuva ku myumvire ya kera

Abapolisikazi bibukijwe ko bashoboye kimwe na basaza babo, bityo bakwiye kwirengagiza amateka yakunze kuranga umuryango nyarwanda wahezaga inyuma igitsina gore mu mirimo imwe n’imwe bitwaje ko ari abanyantege nkeya.

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa kane tariki 23 Kanama 2018, mu nama yahuje abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda (Gender Focal persons)

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda Assisstant Commission of Police (ACP) Bartelemy Rugwizangoga, yasabye abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda, kujya bamanuka mu mirenge kureba ibibazo  abapolisikazi  bafite kandi bagakorana bya hafi n’abayobozi bashinzwe imiyoborere (Administration officers).

Yagize ati “Nubwo abapolisikazi bizwi ko bashoboye, bakwiye kurushaho kwegerwa kuko  hari ibibazo n’imbogamizi byihariye bitandukanye n’ibyo abagabo bahura na byo. Abafite abana bonka bakoroherezwa uko bajya kubonsa, abatwite ndetse n’ababyaye bagafashwa hakurikijwe ibyo amategeko abagenera.”

Yasabye kandi abapolisikazi kurenga imyumvire ya  kera ishingiye ku muco, yavugaga ko umwana w’umukobwa ntacyo ashoboye, uretse gutegereza ko akura bakamushyingira.

Yagize ati “Umubare w’abapolisikazi ugenda wiyongera kandi uku kwiyongea bigendana n’ubushobozi tubabonamo, kuko baba abapolisikazi bato n’abo ku rwego rwa ba ofisiye bakuru inshingano bahabwa haba mu gihugu no hanze yacyo bazitwaramo neza kurusha na basaza babo. Mukwiye kurushaho kwigirira icyizere, mukagaragaza ibitandukanye n’amateka.”

Superintendent of Police (SP) Pelagie Dusabe, uyobora ishami rishinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ubufatanye hagati y’abashinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’abashinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda byatanze umusaruro.

Yagize ati “Kwigisha ihame ry’uburinganire ni uguhozaho, ariko twizeye ko kubera inama duhora dukorana n’abayobozi hari icyo zidufasha mu guhindura imyumvire. Kandi ukurikije uko Polisi yatangiye ukagereranya n’uko ubu bimeze, hari intambwe ishimishije imaze guterwa”.

Kugeza ubu abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda  bagera kuri 52, muri bo, abagabo ni 25 ku ijana mu gihe abagore ari 75 ku ijana.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities