Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: Abanyerondo babiri bafashwe bakira ruswa

Abagabo babiri bo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro b’abanyerondo bafashwe bakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu (15000Frw) kugira ngo bareke umuturage  yubake mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, ku wa 08 Mutarama 2018, nibwo abagabo babri aribo Nsabimana Innocent na Itangishaka Amos bafashwe ubwo  basangaga  Ndamage yubaka urugo (Igipangu) atabifitiye uruhushya aho kumushyikiriza inzego zibishinzwe bakihutira ku mwaka ruswa.

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, avuga ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bakaga ruswa.

Yagize ati “Umuturage wubakaga  igipangu  yahaye amakuru Polisi ko hari abanyerondo bari ku mwaka ruswa bamubwira ko yubaka adafite ibyangombwa.” Akomeza avuga ko Polisi yihutiye kuhagera aba bagabo bagafatirwa mu cyuho.

CIP Kayigi yagiriye inama abaturage kwirinda ibyaha aho kumva ko bazatanga ruswa kugirango bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Igikwiye ni uko abantu bakwirinda ibyaha bakanubahiriza amategeko ni ngombwa ko buri wese yumva ko ruswa ifite ingaruka ku buzima bw’igihugu haba mu miyoborere myiza, kwimakaza itonesha n’akarengane ndetse no kumunga ubukungu bw’igihugu.”

Yakomeje avuga ko Polisi  yahagurukiye kurwanya buri wese ufitanye isano n’ibikorwa byo gutanga cyangwa kwakira ruswa.

CIP Kayigi  asoza asaba abaturage kurushaho gufatanya n’inzego zitandukanye mu rwanya ruswa binyuze mu gutanga amakuru aho igaragaye.

Aba banyerondo bakiriye ruswa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities