Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mageragere: Urubyiruko rwahawe impamba y’ibiruhuko ku kurwanya ibiyobyabwenge

Abana bo mu murenge wa Mageragere bitabiriye gahunda y'intore mu biruhuko batahanye ubutumwa ku kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda inda zitateganyijwe (Ifoto/Munezero)

Urubyiruko ruri mu biruhuko rwo mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, muri gahunda y’Intore mu biruhuko, rwahawe amasomo ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ubuzima bw’imyororokere. Ari umurenge wa Mageragere na Club Rafiki bishimira ubufatanye mu guhugura urubyiruko ruri mu biruhuko.

Alamba Stephanie, Umuyobozi Mukuru wa Club Rafiki, avuga ko igikorwa cy’intore mu rubyiruko ari igikorwa ngarukamwaka bafatanya na Leta. Guhura kwabo ari umwanya wo kubigisha kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe kandi ababyeyi na bo bagasabwa kuba hafi abana babo.

Agira ati “Ababyeyi bagomba kwegera abana babo ntibabe bonyine kuko ni ho haturuka ibibazo byo kwishora mu biyobyabwenge. Bakwiye rero kujya baganiriza abana cyane cyane abakobwa kugira ngo babigishe ubuzima bw’imyororokere hakiri kare, babigishe kwirinda sida, kuko kuba hafi umwana bimurinda byinshi bibi byakwangiza ubuzoma bwe.”

Avuga ko gushaka ubuzima ari byiza kuko ababyeyi bagomba gushaka imibereho ariko kandi batagomba kwirengagiza abana babo, ko hari igihe bahugira mu gushaka imibereho abana babo bakabapfana. Anabasaba ko nubwo babafata mu biruhuko bakwiye gukomeza kubakurikirana.

Mu guha amasomo abana bari mu biruhuko, Club Rafiki ikorana n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’igihugu bakanakorana n’ibigo by’urubyiruko, kuko bibafasha gutanga ubutumwa mu gihe bari mu mikino inyuranye, bakanyura aho bipimishiriza ku bushake Virusi itera SIDA.

Urubyiruko ruhurira hamwe mu biruhuko ku wa kabiri mu gitondo no kuwa kane nimugoroba, bakigishwa kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe. Abana bagera kuri Magana abiri nibo bitabiriye iyi gahunda bari mu mikino itandukanye harimo n’abaza kwiga kubyina.

Smart Guys Club igizwe n’abanyamuryango mirongo itatu na babiri, cumi na bane akaba ari abakobwa. Uyu muryango umaze imyaka itatu ushinzwe.   Nkundabose Emmanuel, Umuyobozi wawo asaba urubyiruko rwitabira gahunda y’intore mu biruhuko kujya bazirikana icyabajyanye, kuko aribo gihugu cy’ejo hazaza. Avuga ko gahunda yabo ari ugufasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byose bishobora kubangiriza ubuzima, agashima ko hari abo bakurikiranye ubu bakaba barabiretse barasubiye mu murongo igihugu kibatezeho.

Ruhashya Robert, umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Mageragera avuga ko bari bamaze ukwezi bakurikirana urwo rubyiruko, ahobigishwaga kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe. Ikindi kandi babafasha no kugaragaza impano zabo ariko zinatanga ubutumwa.  Agira ati “bagomba kwirinda ibibashuka no kwirukira ibiyobyabwenge, kuko niho bavanamo inda zitateguwe. Tubibutsa ko ari bo Rwanda rw’ejo ni na bo igihugu gitegerejeho ejo hazaza. Twiteguye no kuzabafasha ku mashuri aho bazajya dufatanyije n’abarimu n’abandi barezi.”

Asaba ababyeyi kuganiriza abana babo kugira ngo bafashe abayobozi n’ababyeyi batabikora bagerageze bajye baba hafi yabo.

Munezero Jeanne d’Arc

Abana bo mu murenge wa Mageragere bitabiriye gahunda y’intore mu biruhuko batahanye ubutumwa ku kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda inda zitateganyijwe (Ifoto/Munezero)

Anama Stephanie, Umuyobozi Mukuru wa Club Rafiki, avuga ko igikorwa cy’intore mu rubyiruko ari igikorwa ngarukamwaka bafatanya na Leta (Ifoto/Munezero)

Ruhashya Robert, umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Mageragera (Ifoto/Munezero)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities