Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Bibukijwe akamaro ko gufatanya mu kwesa imihigo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba (Ibuomoso) hamwe n’abandi bayobozi mu karere ka Ngoma (Ifoto/Theoneste N.)

Abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku mudugudu kugera ku karere  basabwe gukorera hamwe kugira ngo imihigo yeswe neza uko yahizwe. Ibi babisabwe na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Kayirangwa  Rwanyindo Fanfan, usanzwe ari imboni y’Akarere  ka Ngoma, ku wa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2018.

Kuba abaturage basabwe  kugaragaza uruhare rwabo mu mihigo, bamwe muri bo bavuga ko ibyo basabwa baba babikoze ahubwo batumva ukuntu akarere kabo kataza mu myanya ya mbere mu kwesa imihigo.

Umugwaneza Assoumpta atuye i Kibungo  mu karere ka Ngoma, avuga ko we na bagenzi be baturanye bakora ibyo basabwa byose ari ugutanga ubwisungane mu kwivuza, kunoza isuku no gukora umuganda, akaba yemeza ko uruhare rw’umuturage ruhari igisigaye ari uko babegera buri munsi.

Agira ati “Twebwe nk’abaturage uruhare rwacu turarukora rwose, ibyo ubuyobozi budusaba turabyubahiriza, buri wese aba yarahize ibyo azageraho kandi tubigeraho ahubwo abayobozi nibegere abaturage kurushaho ubundi urebe ko tutazongera kuba mu bambere.”

Rwiririza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, agaruka ku mihigo akarere kahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika uyu mwaka, agaragaza  ko hari imihigo iri ku kigero kiza mu kuyesa n’indi igomba kongerwamo imbaraga.

Ati “Hari imihigo ishingiye ku buhinzi, gukora amaterasi no gukora imiringoti, kuhira ku buso buto, gutera  intanga inka makumyabiri n’enye, guhanga imirimo ibihumbi bitandatu, ubwisungane mu kwivuza, ariko hari imihigo igomba gushyirwamo imbaraga harimo nko kuboneza urubyaro aho kuri ubu uyu muhigo uri ku kigero cya mirongo itanu na gatatu ku ijana.”

Minisitiri Kayirangwa Rwanyindo avuga ko abaturage n’abayobozi muri aka karere, ko guhitamo ari ukwabo gukomeza kuba ku mwanya bariho mu kwesa imihigo cyangwa kuza imbere. Agira ati “Kuza imbere cyangwa inyuma ni amahitamo yacu, ntitwakora cyane  ku buryo twaza mu myanya icumi ya mbere”.

Minisitiri Kayirangwa asaba abayobozi muri aka karere gushyira buri gihe umuturage ku isonga y’ibyo bakora, kandi bakajya bahura rimwe buri kwezi kugira ngo baganire ku iterambere n’uko imihigo ihagaze.

Kuba hakwiye ubufatanye mu kwesa imihigo binagaragazwa ni uko imirenge igize akarere ka Ngoma  yesheje imihigo y’uyu mwaka, aho umurenge waje ku isonga ari Rurenge ahagaragaye agashya kahanzwe ku bufatanye bw’abayobozi n’abaturage kazwi ku izina rya Nkwiture iki Rwanda. Umurenge waje ku mwanya wa nyuma ni Mutenderi.

Nkurunziza Theoneste/Ngoma

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities