Abamotari bibumbiye muri Koperative y’abamotari bo mu karere ka Nyamagabe (COOMONYA: Coopérative de Motard de Nyamagabe) itwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Tare muri santeri y’ubucuruzi ya Gasarenda, basabwe kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, ibi babisabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama bagiranye na Chief Inspector of Police (CIP) Marie Solange Bihoyiki, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Nyamagabe.
CIP Bihoyiki yagarutse ku makosa ateza impanuka abamotari bakwiye kwirinda. Yagize ati “Hari bamwe muri bagenzi banyu usanga bagendera ku muvuduko ukabije, abandi batwaye abagenzi badafite ingofero zabugenewe, abatwara batagira ibyangombwa cyangwa amakoperative babarizwamo, ndetse n’abaparika ahatemewe.”
CIP Bihoyiki yibukije aba babotari ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya icyahungabanya umutekano batanga amakuru ku bakora ibyaha birimo ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Hari abagira uruhare mu byaha bitandukanye aho usanga batwaye ibiyobyabwenge abandi bagakorana n’ababicuruza ibi byose bihesha isura mbi umwuga wanyu bikanahungabanya umutekano musabwe kubirwanya mu tanga amakuru ku babikora.”
CIP Bihoyiki asoza asaba aba bamotari kugira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ubujura, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa batanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo bikumirwe bitarahungabanya umutekano.
Rurangwa Jean de Dieu uyobora iyi koperative yasabye aba bamotari kurangwa n’ubunyangamugayo baharanira gukora bafite ibyangombwa, ndetse buri wese afite koperative abarizwamo kuko bizafasha mu kurwanya abiyitirira abamotari bagakora amakosa ahesha isura mbi umwuga bakora.
Abamotari basaga 100 bagize iyi koperative bashimiye Polisi umwanya ifata ikabahugura uko barusha kunoza umwuga wabo, bizeza ubufatanye mu gukumira impanuka zo mu muhanda, kurwanya abakora batagira amakoperative ndetse n’abagira uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Panorama
