Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Tariki ya 21 Mata 1994:  Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Butare, Huye 

Ku itariki 19/04/1994, Sindikubwabo Théodore wari Perezida wa Guverinoma yiyise iyabatabazi yakoresheje inama mu Ngoro ya Muvoma (inzu Mberabyombi ya Perefegitura ya Butare). Iyo nama yatumiwemo Abategetsi bose bo ku nzego zose za Perefegitura, bahabwa amabwiriza ajyanye no gutangira gushyira mu bikorwa Jenoside. Ayo mabwiriza yategekaga kwica abatutsi bose nta numwe usigaye, kandi uwanze kubica n’ugerageje kubarengera akicwa.

Inama yabanjirijwe no gutangaza ikurwaho rya Perefe wa Butare Dr Jean Baptiste Habyarimana wari umututsi aza kwicwa hamwe n’umuryango we. Yasimbujwe Nsabimana Sylvain, wahise akoresha inama ku wa 20/04/1994, aha gahunda ya jenoside ba burugumesitiri bose. Abakonseye nabo baraye bakoresheje inama abaserire bose, kandi izi nama nta mututsi wemererwaga kuzijyamo niyo yaba ari umutegetsi wo ku rwego rwatumiwe.

Mu mujyi wa Butare Abatutsi benshi biciwe kuri Perefegitura ya Butare, ku Bitaro bya Kaminuza (CHUB), mu ishuri ry’abasilikare rya ESSO, mu ishyamba rya Arboretum, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri SORWAL (uruganda rw’ibibiriti), muri EAV Kabutare, muri Groupe Scolaire Officiel ya Butare, Mu ishyamba ryo kuri Caraès Butare, mu ishyamba ryo kuri Musée, Kuri paruwasi ya Ngoma, ku kigo nderabuzima cya Matyazo, I Cyarwa ku Gateme no ku mabariyeri yari hirya no hino harimo iyo kuri Faucon, kuri Kaminuza no ku Mukoni imbere yo kwa Ntahobari Maurice na Nyiramasuhuko Paulina, imbere yo kwa Bihira Juvenal, haruguru ya Musee, mu Rwabuye n’ahandi…

Abatutsi bari bahungiye muri groupe scolaire officiel de Butare batangiye kwicwa kuri 21//04/1994. Bishwe n`interahamwe nyinshi zivanze n’abasirikare.  Uwo munsi kandi nibwo bishe Abatutsi muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda. Benshi mu barimu b’abahutu bo muri Kaminuza barangaga abarimu n’abakozi b’abatutsi bagenzi babo. Benshi mu barimu n’abakozi n’abanyeshuri ba kaminuza b’abahutu bajyaga kuri bariyeri yo ku Mukoni n’iyo kwa Sebukangaga. Abarokokaga ubwicanyi bahoraga bazengurutswa ku biro bya Perefegitura, kuri Eglise Anglicane no ku bitaro bya kaminuza (CHUB). Aho mu bitaro bari barabashingiye ihema imbere ya service ya dermatologie no kuri pediatrie, bakarara babica, mu gitondo saa tatu imodoka ikaza gupakira imirambo ijya kuyimena.

Abatutsi bageze kuri perefegitura ya Butare guhera kuri 19/04/1994 baricwaga n’abagore bagakorerwa ibya mfura mbi buri munsi. Buri joro imodoka yazaga gutunda abajya kwicwa, ihagarikiwe na Arsene Shalom Ntahobari, Nyiramasuhuko Paulina, Joseph Kanyabashi, uwitwa Jumapili na Nsengiyumva. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na Perefe Nsabimana, Abajandarume n’abasirikare.

Nyiramasuhuko yagiye kuri EAR ategeka ko impuzi zose zihava kuko ngo zari ziteye umwanda mu mujyi. Yavugiye muri micro ahamagarira abaturage b’abahutu gutema ibihuru no gukura umwanda mu mujyi. Impunzi z’abatutsi zari zihari zahise zijya kuri perefegitura zirahahangayikira bikomeye. Nyuma, abategetsi bazanye amabisi menshi atarimo intebe, barabapakira ku itegeko rya Kanyabashi, babajyana ahitwa I Nyange ariko abicanyi bagenda baherekeje ayo ma bisi n’intwaro bajya kubicira I Kibirizi. Abarokotse ubwo bwicanyi bagarutse babacuje barongera bajya kuri perefegitura ariko ari mbarwa. Nyuma bagarutse gusukura umujyi babajyana mu I Rango barahaba mu buzima bubi ari naho inkotanyi zabasanze abagihumeka zirabarokora.

Ku itariki ya 30/04/1994 hishwe abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma.

Bamwe mu bari ku isonga mu bwicanyi bwakozwe mu Mujyi wa Butare ni Burugumesitiri Kanyabashi Joseph, Munyagasheke Isaac n’umuhungu we Désiré Munyaneza, Ntahobari Arsene Shalom, Nyiramasuhuko Pauline, Ntiruhanwe Jean, Kayibanda Jules Nkiko, Amandin Rugira Pacifique, Karabaranga Isaie, Murangwa Innocent, Emmanuel Setakwe, Jacques Habimana wari Konseye wa Segiteri Ngoma n’abandi. Hari kandi n’abasirikare bamugariye ku rugamba n’impunzi z’abarundi.

Ahiciwe Abatutsi benshi mu Mujyi wa Butare ku wa 21 mata 1994 ni aha hakurikira:

Ø Kuri Perefegitura ya Butare: Hakusanyirijwe abantu benshi baturutse impande zitandukanye (Kigali, Nyaruguru, Gikongoro, Butare, Karama…). Kuri perefegitura Abatutsi barahahangayikiye bicwa n’inzara n’inyota, abagore bafatwa ku ngufu, ari nako buri mwanya imodoka iza igapakira abo kujyana kwicwa, bivugwa ko bicirwaga mu ishyamba ryo ku Kabutare no ku Mukoni. Nyuma bazanye amabisi menshi bakuyemo intebe bapakira abatutsi babajyana kubicira hanze y’umujyi. Abenshi biciwe I Nyange ya Kibirizi n’I Cyarwa ku Gateme.

Ø Mu Bitaro bya Kaminuza (CHUB): habereye Jenoside y’indengakamere, uretse abarwayi, abarwaza, abaganga b’abatutsi bahakoraga, hahungiye n’abandi batutsi benshi barimo n’inkomere zari zikeneye kudodwa. Abo b’impunzi ubuyobozi bw’ibitaro bwaje kububakira shitingi (tente) bayibakusanyirizamo. Abandi bari muri service ya dermatologie, muri chirurgie n’imbere ya morgue. Buri gitondo saa tatu, imodoka ya Daihatsu y’ubururu yazaga gupakira imirambo y’abatutsi bishwe ikajya kuyimena. Inkomere zarahaboreraga ntawe uzitaho ngo abadode cyangwa abapfuke. Abenshi bajyanwaga muri ESSO no mu ishyamba rya IRST.  Abandi ubutegetsi bwabajyanye kuri perefegitire ya Butare. Bicwaga n’abasirikare, impunzi z’abarundi n’interahamwe zo mu mujyi wa Butare.

Ø Kuri EAR Butare: abatutsi bahiciwe n’inzara n’inyota. Nta muntu washoboraga kugira icyo abahereza. Nyiramasuhuko yaraje ahagarara haruguru avugira muri micro ahamagarira abicanyi gukura umwanda kuri EAR. Bahabakuye bagenda babakubita babajyana kuri Perefegitura, bahita bapanga kubapakira amamodoka bakajya kubicira kure. Babajyanye I Nyange ya Kibirizi interahamwe zibashoreye zihita zibica nyuma yo kubacuza.

Ø Mu ishyamba rya Arboretum no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda: habereye Jenoside yindenga kamere. Kaminuza yari izengurutswe na bariyeri zikomeye. Imwe yari kwa Sebukangaga ku irembo rinini, indi yari ku Mukoni. Abatutsi benshi biciwe muri Kaminuza, mu ishyamba rya Arborethum no ku mabariyeri yavuzwe haruguru. Hiciwe bamwe mu banyeshuri, abarimu bahigishaga, abakozi ba Kaminuza b’abatutsi n’abandi batutsi bahahungiye. Hakozwe umukwabu wihariye wo guhiga Abatutsi bihishe mu ishyamba rya Arborethum aho bakoze umurongo bagenda ikirenge ku kindi ari benshi cyane bararirangiza abihishemo barabavumbura barabica.

Ø Muri EAV Kabutare: habereye Jenoside y’indengakamere, hiciwe abana b’ababanyeshuri bahigaga, abenshi bakaba bari barakuwe muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba, bavanywe muri zone y’intambara bicishwa na diregiteri w’iryo shuri akaba yari umuhungu wa Gitera Joseph Habyarimana washinze Ishyaka rya APROSOMA, ari nawe watangaje amategeko 10 y’abahutu muri 1959. Muri iki kigo hari urwibutso rushyinguyemo abana n’abarimu babo b’Abatutsi babashije kuboneka.

Ø Muri IPRC (ESSO): Mu gihe cya Jenoside hazanywe abasirikare bari bamaze gukomerekera ku rugamba, bahasanga abandi bari bahari. Muri ESSO, bahazanaga abatutsi bakahabicira, hafatirwaga abagore n’abakobwa nyuma bakabica.

Abatutsi biciwe kuri Paruwasi gaturika ya Rugango, Huye  

I Rugango Abatutsi batangiye kuhahungira ku cyumweru taliki ya 17/4/1994 nyuma ya saa sita. Bari baturutse muri Komini Maraba. Bukeye kuwa mbere n’abatuye ku misozi ikikije Paruwasi Rugango batangiye kuhahungira, bakambika muri atelier no mu mashuri. Abandi benshi bari bahungiye muri Monastère ya Gihindamuyaga, bakambitse aho bitaga muri “camp des jeunes”, abandi barahungiye I Sovu ku kigo nderabuzima no mu kigo cy’Ababikira b’ababenedigitine. Abatutsi bari bahungiye i Rugango bishwe ku itariki ya 21/4/1994 mu gitondo, guhera nka saa mbiri. Abicanyi bari bayobowe na Rekeraho Emmanuel wayoboye n’ibindi bitero byishe Abatutsi bo mu makomini ya Maraba, Mbazi, Huye ndetse na Ruhashya.

Abatutsi biciwe i Kibirizi, Gisagara     

Abatutsi benshi mu yahoze ari Komini Nyaruhengeri bahungiye kuri komini babitegetswe na burugumesitiri Kabeza Charles, baza kwicwa kuva mu ijoro ryo ku wa 21/04/1994. Habayeho ibikorwa by’iyicarubozo byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu nyuma baza kubica, kwica abatutsi babanje kwicukurira umwobo babajugunyamo, kubajugunya mu misarane irimo umwanda ari bazima n’ibindi. Abakonseye b’amasegiteri bafashe indanguramajwi batangaza ko ihumure ryatanzwe, nuko abatutsi bari bihishe bajya ahabona bahita bicwa. Hakoreshejwe imbwa mu guhiga no kuvumbura abatutsi bihishe mu bihuru.

Ahari bariyeri ni ku Giti cy’umukiza hari bariyeri iyobowe n’umugore witwa Jacquerine mushiki wa Gapiri. Mu Bashingwa hari bariyeri ya’bagaho abakobwa barimo Mukamuganga, Musanganire, Furaha, Dusabe… Mu Mbeho hari bariyeri yayoborwaga na Karambizi Alphonse na ho kuri Segiteri Nyaruhengeri hari bariyeri yayoborwaga na Rucyahana Nikodemu.

Abari ku isonga mu bwicanyi barimo Kabeza Charles yari Burugumesitiri wa Komini Nyaruhengeri, Mujyarugamba Pascal yari Burugadiye, Ruberabahizi Venuste yari agronome wa komini Nyaruhengeri, Nsabumukunzi Faustin yari konseye wa segiteri Kibirizi, Hakizayezu Augustin, Sematama Gaspard yaturutse i Kansi aza kwica i Kibirizi, Kavamahanga Charles, Musonera Barthazar, Habyarimana Noheri na Munyashyaka Francois.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Byakuwe mu nyandiko yo ku wa 21 Mata 2020 ya Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities