Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Ingeri z’inkwano mu muco w’Abanyarwanda

Ubundi nk’uko bisanzwe mu muco, inkwano ni ishimwe ritangwa ku mwana w’umukobwa hagamijwe Gushimira umubyeyi wamureze akamukuza akamuha Uburere ritangwa n’umuhungu/umuryango w’umusore ushaka kurongora mu muryango runaka.

Inkwano zabaga zitandukanye bitewe n’umuryango, akarere n’ibihe uko bimeze.

Inka z’amashashi ziteguye kwima: Bazikwaga umukobwa w’inkumi, kenshi na kenshi bazibanguriraga rimwe n’igihe uwo mukobwa yamaze kubonana n’umugabo we. Akaba yabyarira rimwe n’izo yakowe, ari naho hakunze gukoresha imvugo yifuriza imiryango ibyiza, aho bagira bati: “Murakabyara mubyaje inka”.

Izo nkwano ni zo zikunze kuvugwa mu misango y’ubukwe ko “Babakwera umunani wumanye cyangwa ijana ryumanye.”

Inka z’imbyeyi: Bazikoshaga umukobwa wabyariye iwabo cyangwa se watandukanye n’umugabo ariko yarabyaye ariko na bwo barabanye bidaciye mu migenzo y’umuhango w’ubukwe bwa Kinyarwanda. Icyo gihe bakamushyingirana n’abana be iyo yabaga yarabatahanye iwabo na bo bakaba ab’uwo mugabo ashatse, bivuga ko akoye abana umunani na nyina wa bo.

Inka umunani cyangwa ijana n’izazo: Ni inka zakoshwaga umugore basumbakaje. Gusumbakaza mu muco wa Kinyarwanda, ni ugusaba umugore utunzwe n’undi mugabo, ukamukwera inka Se ukabona kumujyana.

Kubera icyubahiro uwo mugore yabaga ahawe, cyo kumukunda kandi afite undi mugabo babanye neza, ni cyo cyatumaga akoshwa inka n’izazo kandi zinakamwa, by’icyubahiro cyo guhabwa amata mu rugo rushya adategereje izimye atazi igihe zizabyarira.

Gutenda: Gutenda yari inkwano mu Banyarwanda. Bikaba bivuga ko mu gihe umuryango wabuze inka yo gukwera umuhungu wabo, yashoboraga kuza kwa Sebukwe akabakorera imirimo y’igihe runaka gihwanye n’inkwano bamuciye akabona agatwara umugeni we.

Hari igihe umusore bamukoshaga iby’agaciro kanini, imiryango yombi yabona azabikorera imyaka myinshi, bagahitamo kumushyingira, akazakora iyo mirimo ari kumwe n’umugore we, akahabyarira, yazayisoza akabona gusubira iwabo.

Iyo wabaga utararangiza igihe cyo gutenda, abana wabyaraga, na bo bashoboraga kuba abagaragu bo kwa Sekuru, kugeza igihe uwo muhigo uzahigurwa.

Gukwa isuka : Isuka ni nkuru mu muco n’amateka y’u Rwanda. Hamwe na hamwe isuka yatangwaga nk’inkwano ubwayo yihagije kugira ngo hatangwe umugeni. Ariko n’aho bari bafite umugenzo wo gukwa inka cyangwa se izindi nkwano zose zabanzaga kwemerwa ari uko batanze isuka nk’ inkwano ya mbere.

Bakunze kuvuga ko izajya guhingira Inka ubwatsi. Mu birangamuco w’Abanyarwanda, hari aho isuka yagiraga agaciro kangana n’ak’inka mu gukwa, nko mu miryango itari iy’abatunzi aho wakwaga amasuka 10, akaba ahawanye n’inka.

Gukwa umuhigo: Gukwa umuhigo na byo byari mu nkwano z’Abanyarwanda. Ni igihe wabaga wabuze inkwano fatizo mu Kinyarwanda, ariyo Nka, bakagutuma umuhigo w’inyamaswa yo mu ishyamba, ukayizana nta gice na kimwe cy’umubiri cyavuyeho.

Akenshi iyo nkwano yakoshaga imiryango yifite idakeneye izindi nka, icyo bakeneye ari umukwe ufite ubutwari n’ubuhangange bwo kurinda igihugu n’umuryango we.

Ibyiza byabaga muri iyi nkwano, ni uko habagaho inyamaswa nyinshi kandi zitagira nyirazo uzicunga. Icyo wakoraga ni ukwiga kuba umukogoto w’umuheto no kumenya kunyaruka, ubundi ukajya guhangana n’inyamaswa kugeza uyishe ukayibashyikiriza ubundi ukaba urakoye.

Imbogamizi zabagamo ku bwoko bw’iyi nkwano, ni uko bashoboraga kugutuma umuhigo w’inyamaswa z’ubwoko bumwe ariko zirenze imwe, cyangwa bakagutuma ubwoko bwinshi bw’inyamaswa.

Gukwa ubuntu buziturwa: Mu nkwano za Kinyarwanda, habagamo no gukwa ubuntu buziturwa. Icyakorwaga icyo gihe, ni uko bakwemereraga umugeni, waba nta nkwano ufite bakagushyingira, ukagenda ukarwubaka, igihe runaka wazabona ubushobozi bw’inka ukajya gukwa nta kibazo.

Ibyiza byabyo, ni uko wabaga ubonye amaboko yo kugufasha kuzabona iyo nkwano, atari wowe wenyine uyizimbyeho. Iyo wagiraga ibyago ugapfa utarakwa umuryango ukomokamo wakomezanyaga uwo mwenda kugeza igihe uzawuviramo.

Gukwa Kigeli: Bijya gusa no gukwa ubuntu buziturwa. Usibye ko iyi mvugo yadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, aho yaciye iteka ko nta musore ugomba kubura umugeni ngo nta nkwano afite, kandi abagore bose ari ab’umwami, n’inka zose ari iz’umwami nyir’igihugu.

Yavuze ko uzajya abura inka yo gukwa, bakaba bazajya kuyibaza umwami Kigeli Rwabugili, ubundi umusore agashyingirwa umugeni we.

Bihinduka imvugo imenyerewe, iyo wakoshwaga udafite inka, wavugaga ko uje gukwa Kigeli, bagahita bamenya ko ari we bazajya kubaza inkwano y’uwo muryango bashyingiye.

Gukwa Nkuri: Gukwa Nkuri na byo bijya gusa no gukwa ubuntu buziturwa. Imbogamizi zabyo, ni uko mu gihe cyose utarakwa, abana wabyaraga babaga ari abo kwa sobukwe kugeza igihe uzakwera bakabakwegurira burundu.

Iyo abana ubyaye bageraga igihe cyo gushaka cyane cyane nk’abakobwa, bakoshwaga no kwa sekuru ubyara nyina, kandi n’inkwano zikaba izabo.

Gukwa umuheto: Umugenzo wo gukosha Umuheto, ni ugukwa umubare w’ababisha watsinze ku rugamba. Ni umugenzo wo kohereza umuhungu ushaka umugeni ku rugamba aho igihugu kirasana n’umwanzi agahatana aho rukomeye, akica umubare w’abanzi bamutumye, akikorera ibihanga byabo, akabiserukana kwa sebukwe, inkwano ikaba iratanzwe.

Gutahira: Gutahira, ni umugenzo wo gushakira umugore kwa sobuja, aho wagiye guhakwa. Iyo wabengukaga umukobwa wabo bakaba bakwemera ko mushyingiranwa, byitwaga gutahira.

Gutahira ni ukurongorera kwa sobukwe, kuko washoboraga gukorwa n’umusore wabuze ubushobozi bwo gutunga umuryango, kwa sebukwe bamurusha amaboko, bakamusaba ko yaza akibera mu muryango wabo bakamukenura kuri byose.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.