Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Sobanukirwa inzira 18 z’ubwiru, uko zakorwaga n’akamaro kazo

Mu muco wa buri gihugu habaho ibikorwa n’imigenzo bituma abatuye icyo gihugu baba abo aribo, bagasarura, gahunika ndetse bakanirinda umwanzi. Mu muco nyarwanda habagaho inzira z’ubwiru 18 zigabanyije mu bice bitatu, zigakorwa mu bihe bitandukanye n’abami banyuranye bitewe n’umwami wimye ingoma inshingano yari afite.

I. Inzira z’uburumbuke (5) 

1. Inzira ya Rukungugu: Iyi nzira yakorwaga hagamijwe kurwanya amapfa yateye mu gihugu havugwa amagambo agamije kwirukana ayo mapfa mu gihugu, ariko igakorwa mu buryo bumeze nko kwishima. Ayo magambo yavugwaga aboneka mu gisisigo cya Nyakayonga ka musare “Urugumye rukanga umwami”.

2. Inzira ya Kivu: Iyi nzira yakorwaga iyo mu gihugu habaga haguye imvura y’amahindu. Hicwaga umwe mu bavubyi bikozwe n’abiru akaba igitambo cyo kuba iyo mvura itakumiriwe kandi abavubyi babifitiye ubushobozi.

3. Inzira y’Umuhigo: Iyi nzira yakorwaga n’umwami igihe yabaga yitegura kujya guhiga, agira ngo azabone umuhigo ndetse we n’abo bajyanye guhiga bazahahe baronke mu rugendo rwo guhiga bagiyemo.

4. Inzira y’Inzuki: Iyi nzira yakorwaga n’abavumvu ku rutare rw’inzuki, barutera ibyuhagiro bakavuga ko ubwo inzuki zigiye gusohoka mu rutare zizinjira mu mizinga, zikazatanga ubuki buhagije; inzuki ziri mu gihugu zigatanga umusaruro uzabeshaho abaturage aho kugira ngo zibadwinge gusa.

5. Inzira ya Muhekenyi: Iyi nzira yakorwaga n’aborozi b’amatungo atandukanye nk’inka n’ayandi, bagira ngo bakumire imize mu matungo, by’umwihariko indwara yari yarateye mu matungo iturutse mu Bugande yitwa “Uburenge”. 

II. Inzira z’imihango ya cyami (8)

1. Inzira y’Umuriro: Iyi nzira yakorwaga iyo habaga hagiye kwimikwa umwami uzitwa Yuhi kuko yabaga ari umwami w’umuriro, byaramaze kugenwa n’abiru bafatwaga nk’abanyamabanga b’i Bwami.

2. Inzira y’Umuganura: Iyi nzira yakorwaga hishimirwa umusaruro wabonetse mu mwaka wihinga ushize ndetse hanitegurwa umwaka ugiye gukurikiraho, igakorwa haribwa imbuto nkuru z’igihugu arizo uburo n’amasaka bigahera i Bwami bigakwira no muri rubanda hose, hanyobwa ikigage ndetse hakanaribwa n’umutsima w’uburo, aho kugeza na n’ubu umuganura ukibaho.

3. Inzira ya Gicurasi: Iyi nzira yakorwaga imeze nk’aho ari igisibo cyangwa icyunamo cyo kwibuka abakurambere b’abami b’u Rwanda, Ndahiro Cyamatare na Ruganzu Ndori, kuko batanze mu kwezi kwa Gicurasi.

4. Inzira y’ishora: Iyi nzira yakorwaga hahumanurwa cyangwa hezwa amariba azashorwamo inka. Iyi nzira ikaba yarakorwaga n’abami nka Mutara na Cyilima babaga bashinzwe inka cyangwa ubworozi muri rusange. Iyi nzira kandi ikaba yari inzira yagombaga kwitabwaho cyane n’abiru kuko yamaraga igihe kirekire.

5. Inzira y’Ubwimika: Iyi nzira yakorwaga himikwa umwami mushya, igakorwa mu ibanga rikomeye kugira ingo ishyanga n’umwanzi bitamenya ibyabaye i Bwami, akaba ariyo mpamvu yitwaga iyo ubwimika.

6. Inzira y’Amapfizi: Iyi nzira yakorwaga hatoranywa imfizi iruta izindi mu zari ziri i Bwami. Urugendo rwo gutoranya iyo mfizi iruta izindi nirwo bitaga inzira y’amapfizi mu nzira z’ubwiru mu mihango ya cyami.

7. Inzira y’Ubwihisho: Iyi nzira yakorwaga hagamijwe guhisha umwami mushya abaturanyi n’abari ishyangwa muri rusange. Umwami yahishwaga imisi umunani mbere y’uko ku munsi wa cyenda akurwa mu bwihisho akamurikirwa abakurambere ndetse agahita ajyanwa ku murwa mukuru mu Rukari.

8. Inzira y’Ikirogoto: Iyi nzira yakorwaga hatabarizwa abami babaga batanze cyane cyane abami b’intambara nka Kigeli na Mibambwe, hirindwa gukoreshwa ijambo gutanga rigasimbuzwa ijuru ryaguye n’ayandi yerekana ko mu gihugu habaye ibyago bikomeye.

III. Inzira z’intambara (5)

1. Inzira y’Inteko: Iyi nzira yakorwaga mbere y’uko hagabwa igitero kugira ngo barebe niba igitero bagiye kugaba bazagitsinda bicaranye n’umwami, ariko kuko umwami aticara ahubwo ateka, babyitaga guteka ku nteko ariyo ntebe y’umwami.

2. Inzira yo Kwambika ingoma: Iyi nzira yakorwaga hakusanywa ibice by’ibanga by’abatware cyangwa abahinza (ibishahu) bapfiriye ku rugamba, bikazanwa ku ngoma ngabe bikitwa kwambika ingoma muri iyi nzira akaba aribyo byakorwaga.

3. Inzira yo Kwasira: Iyi nzira yakorwaga iyo umwami yabaga aciye agahigo nko kwasira ingoma inshuro ndwi cyangwa icyenda, akaba aciye agahigo ko kwica abantu bakomeye benshi kandi yikurikuranyije bakabyita kwasira.

4. Inzira y’Umugaru: Iyi nzira yakorwaga hahumanurwa cyangwa haterwa icyuhagiro intwaro z’ababisha babaga bateye u Rwanda cyangwa mu gihe ku nkiko z’u Rwanda hahabaga habaye imyivumbagatanyo, byakundaga gukorwa n’abami b’intambara.

5. Inzira y’Urugoma: Iyi nzira yakorwaga umwami wimye ingoma yiragiza Imana n’abakurambere kugira ngo bene se batazateza ikibazo ingoma ye nshya yimye, cyangwa bateze imidugararo cyangwa intambara ku ngoma yo kuyirwanira. Yakorwaga nanone umwami amaze gutanga. Iyi yakozwe na Cyilima Rujugiro, Yuhi Mazimpaka na Kigeli Ndabarasa.

Agahugu katagira umuco karacika dukomeze dukomere ku muco wacu nk’abanyarwanda tuzirikana inzira y’umuganura tuganuza nk’abavandimwe n’ababyeyi tunazirikana abadafite kivurira.

Byegeranyijwe na Rukundo Eroge

3 Comments

3 Comments

  1. SAKINDI EMMANUEL

    July 27, 2023 at 05:16

    Good work but re consider on inzira yo kwambika ingoma. I don’t know whether u have full package on it.

    Who was supposed to do that????
    In which way???
    Contact me for further information.

  2. BYIRINGIRO

    November 22, 2023 at 04:57

    You did great

  3. Ganishuri Festus

    February 20, 2024 at 21:08

    Nkunze cyane iyi nyigisho uba udushyiriyeho uzadukorere ubugororangingo ku kurongoza umwishywa n’uburyo muri iki gihe byakorwamo.
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.