Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Hizihijwe umuganura ugenewe abana

Ku ngoro ndangamurage y’amateka y’imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu karere ka Huye hizihijwe umuganura w’abana, hanasozwa inyigisho ku muco nyarwanda n’ibiwugize, abana bahawe mu biruhuko mu gihe cy’ukwezi.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 25 Kanama 2023 kitabirwa n’abana bari mu nyigisho zo kubatoza umuco nyarwanda, kinitabirwa kandi n’ababyeyi batandukanye.

Izi nyishyigisho zateguwe hagendewe ku nshingano z’inteko y’umuco arizo gufasha no guhugura abantu ibyerekeye umuco nyarwanda, umurage, ururimi n’indangagaciro z’abanyarwanda.

Uwamahoro Chakila na Mucyo Tresor bamwe mu bana bitabiriye izi nyigisho z’umuco bavuga ko bungutse byinshi cyane birimo kubyina imbyino nyarwanda.

Mucyo agira ati “Nungutse byinshi cyane, sinarinzi kubyina imbyino zo mu muco wacu, narinzi kubyina indirimbo z’Imana gusa n’iz’abahanzi basanzwe ariko ubu namenye z’iza kinyarwanda, nize kubumba, gusakuza n’ibindi. Ku ishuri nzajya nigisha abana ibyo nigiye hano.”

Uwanyirigira Helene umubyeyi wavuze mu izina ry’abandi babyeyi bafite abana bitabiriye inyigisho z’umuco avuga ko ari iby’agaciro kubona aho abana babo bitoreza umuco nyarwanda mu biruhuko kandi bazakomeza gushyigikira iki gikorwa.

Agira ati “Abana bacu batorezwa hano ni bo bayobozi b’ejo hazaza, bazi kwiyereka, bazi umuco nyarwanda… Aya  ni amahirwe abana bacu baba babonye, natwe tuzakomeza kubashyigikira.”

Umuyobozi w’ingoro ndangamuraye y’amateka y’imibereho y’Abanyarwanda ya Huye, Karangwa Jerome, avuga ko gutegura izi nyigisho byari bifite intego zinyuranye, asaba ababyeyi gukomeza ubufatanye mu kurerera u Rwanda.

Agira ati “Ababyeyi bari bafite impungenge z’aho abana babo basigara mu biruhuko. Dushimiye aababyeyi batugiriye icyizere bakatwoherereza abana babo. Twifuje kuganuza abana, tukagira umuganura w’abana, tujya tugira umuganura w’abakuru ntituzirikane abana. Abana bazakomeze kuzirikana ibyo bize hano, kandi bazagaruke mu biruhuko bito, ababyeyi nabo bakomeze kubaba hafi babatoza umuco nyarwanda.”

Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo wari waje uhagarariye ubuyobozi bw’akarere avuga ko izi nyigisho zihuye na gahunda ya Leta y’intore mu biruhuko kandi ari inkunga ikomeye ku hazaza h’umuco nyarwanda.

Agira ati “Nibyo koko muri iyi minsi hari imyitwarire idasanzwe mu rubyiruko, izi nyigisho z’umuco n’indagagaciro nyarwanda iyo zihawe abana bato biba ari amahirwe ku hazaza, turizera ko bizagira akamaro ku gukomeza kugira ingeso nziza mu rubyiruko rwacu.”

Mu gusoza izi nyishisho z’umuco nyarwanda abana baganujwe igi mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’igi rimwe ku mwana n’ibinyobwa, abana banacinya akadiho.

Izi nyigisho z’umuco nyarwanda n’ibiwugize zimaze ukwezi zitabiriwe n’abana bagera kuri 218 barimo abato n’abatangiye kuba bakuru. Bigishijwe ku muco nyarwanda n’ibiwugize birimo ibyivugo, gukora no gukoresha ibikoresho byo mu muco nyarwanda binyuranye binyuze mu bubumbyi n’ububoshyi, indangagaciro nyarwanda zirimo ikinyabupfura n’ibindi.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities