Igitaramo ndangamuco nyarwanda i Nyanza Twataramye kigiye kuba ku nshuro ya cyenda kizaba mu isura nshya idasanzwe aho kizabanzirizwa n’ibirori by’umuganura. Hazaremerwa abaturage batejeje neza mu gihembwe cy’ihinga gishize ndetse hanabe isiganwa ry’amagare
Ibi byagarutswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ku wa 27 Nyakanga 2023 ku biro by’akarere ka Nyanza ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.
Ntazinda agira ati “Tuzagira impera z’icyumweru zidasanzwe, aho tuzizihiza umunsi w’umuganura nyuma habe igitaromo i Nyanza Twataramye, ku wa 04 Kanama 2023, igitaramo kimaze kuba ubukombe. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushimangira ko Nyanza ari igicumbi cy’umuco, nk’umwihariko w’akarere.”
Akomeza agira ati “Twiteze ko abaturage baziyongera n’ubushize bari benshi ni na yo mpamvu twagiye muri sitade. Twiteze ko abasaga ibihumbi icumi bazitabira iki gitaramo, ubukerarugendo n’igitaromo bigira inyungu. Abaturage twabashishikariza kwitabira, tuzaba turikumwe na Nzayisenga Sophia dusanzwe dufatanya na Jules Sentore n’andi matorero.”
Iki gitaramo kuri iyi nshuro kizabera kuri sitade ya Nyanza kugira ngo abantu bose bazitabira bazabashe kinjira mu gitaramo, na ho kwizihiza umunsi w’umuganura bizabera mu nzu ndangamurage yo kwigira kw’abanyarwanda iherereye ku Rwesero.
Igitaramo ndangamuco i Nyanza twataramye cyatangiye mu 2014 kiba mu mpera z’umwaka ariko mu myaka ibiri ishize cyahujwe n’umunsi mukuru w’umuganura wizihizwa buri mwaka mu Rwanda ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.
Uretse kuba mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura haba igitaramo ndangamuco, hazaremerwa abaturage batejeje neza mu gihembwe cy’ihinga gishize ndetse hanabe isiganwa ry’amagare, kugira ngo abaturage bo mu karere ka Nyanaza bakomeze bishime banidagadura. Ku wa 05 Kanama 2023, abasiganwa bazahaguruka i Kigali baza i Nyanza na ho kuri 06 abasiganwa bakazazenguruka mu mujyi wa Nyanza.

Rukundo Eroge
