Tariki 18-19 kugeza kuri 20/04/1994 hari Abatutsi bagiye ku misoziya Komini Ntongwe bagerageza kwirwanaho. Aho twavuga ku musozi wa Nyiranduga, ahahuriye Abatutsi benshi baturukaga Gisali na Kibanda, Mbuye, Ndetse na Mukinga mu yahoze ari Komini Mugina, aho birwanyeho bakamara iminsi ine (4) barwanya ibitero byabateraga bakabinesha nyuma hakaza Burugumesitiri Kagabo Charles wari uwa Komini Ntongwe n’uwari superefe wa Superefegitura ya Ruhango witwaga Placide Koroni ndetse n’Abajandarume, babwira Abatutsi ko bajya kuri Komini bakabona uko babarinda neza naho wari umugambi wo kubona uko babicira hamwe.
Akandi gasozi Abatutsi birwanyeho ni agasozi ka Gacuriro ya Nyakabungo, ariko bahavanwa na Burugumesitiri Kagabo ababwiye ko bajya kubarindira kuri Komini, ariko ari amayeri yo kugira ngo babice. Hari ku italiki ya 19/4/1994.
Ahandi ni Ntungamo ya Kayenzi muri Nyabitare. Barwanye n’interahamwe bakoresha amacumu, imiheto cyane cyane amabuye, nyuma haza ibitero by’izindi nterahamwe zivuye Nyakabungo no muri segiteri ya Ntongwe zibakwiza imishwaro, bamwe bakomeza Tambwe na Ruhango abandi zigenda zibica umugenda.
a. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe
Abatutsi batangiye kuhahungira kuva ku italiki ya 10/4/1994 kuko Abahutu bari batangiye kubatwikira, kubica no kurya inka zabo. Ku dusozi tumwe Abatutsi batangiye kwirwanaho ariko uwari burugumesitiri wa Komini Ntongwe Kagabo Charles na superefe Placide Koloni bifashishije aba konseye b’amasegiteri babohereza kuri Komini bababeshya ko babarindirayo. Abatutsi ba nyuma bageze kuri Komini tariki ya 19 na 20/4/1994, n’abari bihishe ahandi, bagiye kuri Komini bagendeye ku karimi keza ka burugumesitiri Charles Kagabo na superefe Placide Koloni batazi ko ari umugambi wo kubarimburira hamwe wateguwe kare.
Kuva tariki 17-18 na 19/04/1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Komini babanje kwirwanaho uko bashoboye bakoresha amabuye bagasubizayo ibitero byabateraga kugeza ku itariki 20/04/1994. Burugumesitri Kagabo Charles na superefe Kolini Placide, uko bakusanyirizaga Abatutsi kuri Komini Ntongwe ni ko bakusanyaga n’abicanyi: interehamwe zambutse Bugesera, abarundi bava mu nkambi i Nyagahama ndetse n’abaturage n’abajandarume Kagabo yari yagiye gusaba i Nyanza.
Bose bahuriye kuri Komini Ntongwe mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 rishyira 21/04/1994 bagaba igitero ku Batutsi barabarimbura. Iki gitero cyateguriwe mu nama zabereye i Mutima hagati y’italiki 17 na 19/4/1994 zari ziyobowe n’abajandarume, harimo na burugumesitiri Kagabo n’abarundi b’impunzi. Bashatse ahantu banyura hihishe kugira ngo bikubite ku Batutsi bari kuri komini batababonye. Baciye Gako ako kunyura Nyakabungo kugira ngo Abatutsi batumva urusaku rw’imodoka bagahunga, bageze Mutima, bahagaritse imodoka bagenda n’amaguru bayobowe na Kagabo.
Mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 ibitero byose byahuriye kuri komini nijoro kugeza kuri 21/04/1994 Abasirikare n’abapolisi barashe mu kivunge amasasu menshi batera na grenades, abageragezaga guhunga bagasanga abari bahagaze n’imihoro n’izindi ntwaro gakondo bakabica ku buryo bigaragara ko ubwicanyi bwari bwateguwe neza muri ya nama ya Mutima.
b. Ubwicanyi bwabereye mu kibaya cya Nyamakumba
Ubwicanyi bwakozwe ku itariki ya 21/04/1994. I Nyamukumba mu birometero 2 uvuye ahari ibiro bya Komini Ntongwe ugana mu Ruhango. Ni ahantu hari ikibaya kinini cyane. Bahitiriye imperuka y’abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe kubera ubwicanyi n’umubare w’Abatutsi bahaguye, bari bashoboye gucika grenades, amasasu, imihoro byo mu gitero cyo kuri Komini, bamwe bakomeretse cyane.
Mu buryo bw’ubugome, abasirikare bashyize imbunda ku misozi ikikije Nyamukumba, ku buryo aho wahungira hose baza kuba bakureba kuko ari ikibaya kinini, ubundi abari baticiwe kuri Komini babahindira muri icyo kibaya, izindi nzira zihunga barazifunga. Kinazi ku maduka hagiye interehamwe ziganjemo abarundi, i Nyagahama hari naho abarundi, interahamwe za Bugesera n’abasirikare n’abajandarume babarasa umugenda kandi babahindira Nyamukumba. Bose bageze Nyamukumba, abari ku misozi bari biteguye kubarasa bose n’imbunda barasiye rimwe, interahamwe zifite imihoro, impiri amacumu, zikagenda zirangiza abataranogoka. Hacuze imiborogo, hagwa abantu benshi. Aho hantu hahawe izina ry’imperuka ya Nyamukumba.
c. Ubwicanyi bwakorewe aho bitaga kuri CND ku Rutabo
Icyo cyobo bise CND ni kinini cyane cyacukuwe mu mwaka wa 1992 kikaba cyari inyuma y’amashuri abanza yo ku Rutabo A. Hiciwe Abatutsi benshi cyane ku buryo bw’indengakamere ndetse bajugunyamo n’abo biciye ahandi. CND yiswe iri zina kubera kuri CND i Kigali, aho ingabo za FPR zaje kurinda abayobozi ba FPR bagombaga kwinjizwa muri guverinoma yaguye y’inzibacyuho zabaga. Mu yandi magambo, kujyanayo Abatutsi kubicirayo kwari ukubasangisha abo bitaga bene wabo muri CND Kigali.
Igitero cyari kuri icyo cyobo cyari gikuriwe na NSABIMANA Jacques wayoboraga CDR muri Ntongwe wari uzwi ku izina rya Pilato kuko uwajyaga kwicirwa kuri icyo cyobo cya CND yabanzaga gushinyagurirwa n’uwo Nsabimana Jacques. Amwe mu mazina ya ba ruharwa bagaragaye cyane muri ubwo bwicanyi ni Kagabo Charles wari burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Placide Koroni wari Superefe wa Superefegitura ya Ruhango, Abakonseye bayoboraga segiteri zose uko ari 13 zari zigize Komini Ntongwe, Abasirikare nka Hitabatuma, Rucyeragabiro w’i Nyabusinzu kwa Kamugunga, Visenti wo kwa Birara Vianney nawe w’i Nyabusinzu,…
Umuturage witwa Ntintanguranwa watwitse umwana w’uruhinja ku mbabura i Gishari ya Kareba, Konseye wa Kareba Kanyandekwe Zefaniya na resiponsabure Kageruka Aristarque, Mwalimu Nsabimana Jacques (Wari wariyise Pilato), Umucuruzi w’i Kareba witwaga Simoni Munyentama hamwe na mukuru we, Nahayo Florent, Abarundi batazwi amazina yabo bari batuye mu nkambi i Nyagahama bishe Abatutsi bamara kubica bakabakuramo imitima bakayotsa ku mbabura barangiza bakayirya.
Abatutsi biciwe kuri Paruwasi gaturika ya Kaduha, Nyamagabe
Paruwasi ya Kaduha iri mu cyahoze ari Komini Karambo, Superefegitura ya Kaduha, perefegitura ya Gikongoro. Abatutsi bari bahahungiye bahateze amakiriro bari baturutse mu makomini atandukanye ariyo Komini Muko, Musange, Karambo na Musebeya. Abatutsi batangiye kuhagera ku itariki ya 8/4/1994. Bigeze ku itariki ya 17/4/1994 umujandarume wari uhari yabatse intwaro gakondo zose bari bafite ababwira ko babarinda. Mbere y’iyo tariki basangiraga ibyo bahunganye ariko umubikira w’umudagekazi wayoboraga Centre de Santé witwaga MILGHITA agatekera abana igikoma. Abapadiri bari bafite umuceri ariko babicisha inzara kuko umupadiri w’umurundi wahabaga witwaga Nyandwi Athanase Robert yari mu bategura umugambi wo kubica.
Ku itariki ya 20/4/1994 uwo mupadiri yabasabye kugura uwo muceri, ikilo bakakigura amafaranga 5 kandi azi ko bagiye kubica. Amafaranga bari bafite bahise bayakoresha bawugura barayamara.
Ku itariki ya 21/04/1994 haje igitero kinini cyane kirimo abajandarume, abavuye mu gisirikare n’abicanyi bavuye mu makomini ya Muko, Karambo, Musange, Musebeya bafite intwaro zitandukanye kandi nyinshi bagota aho impunzi ziri. Abatutsi bagera ku 45,000 biciwe i Kaduha kuri paruwasi gaturika uwo munsi harokoka bacye cyane.
Ubwicanyi bwashishikajwe kandi buyoborwa n’abantu b’injijuke barimo Padiri Nyandwi Robert, superefe Joachim Hategekimana, umukozi w’umushinga PDAG bahimbaga Katasi wabaye ikirangirire mu kwica i Kaduha, Ngezahayo Straton wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe, Karangwa François umukozi w’urukiko, uwahoze ari umusirikare witwa Gerivasi, Kayihura Albert wari Burugumestri wa komini Muko, Interahamwe yitwaga Rukokoma, Ntawera, Matabaro…bafatanyije n’izindi nterahamwe kimwe n’abanyeshuri bo mu Ruhengeri bari barahahungiye ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwarimo rukomeza. Abo bose bari bayobowe n’abajandurume bavuye ku Gikongoro ku itariki 8/4/1994 bahabwa amabwiriza na Colonel SIMBA Aloys wari ushinzwe ikiswe defence civile muri Gikongoro na Butare.
Kugeza ubu umubare w’abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha umaze kugera ku 47.311. Muri aka gace bakomeje kwica abari bararokotse kuko Kaduha yari mu gace kagenzuwe n’ingabo z’Abafaransa mu kiswe Zone Turquoise bituma ingabo za FPR-Inkotanyi zitahagera.
Abatutsi biciwe kuri paruwasi gaturika ya Karama, Runyinya, Huye
Ku wa 08/04/1994, impunzi z’Abatutsi zatangiye kugera I Karama. Zaturukaga ahitwa mu I Ramba no muri perefegitura ya Gikongoro bakaza kuri paruwasi ya Karama. Bazaga babaye, bananiwe, bashonje kandi harimo n’abakomeretse.
Tariki ya 10/04/1994, HATEGEKIMANA Deogratias wari Burugumesitiri yatumije abakonseye b’abahutu bose, abaserire b’abahutu bose ndetse n’abandi bakomeye barimo Diregiteri w’ikigo cy’ishuri ryisubuye rya APAREC n’abacuruzi mu nama yo gutegura Jenoside. Nta mututsi wemerewe kujyayo kuko inama yakozwe hashyizweho bariyeri ebyiri, imwe ku kibuga cya komini, indi aho centre itangirira zose zirinzwe n’abapolisi bakinjiza uwo bazi. SERUTWA Damien wari Resiponsabure wa serire Umuyange yangiwe kwinjira kuko yari Umututsi.
Tarki 11/04/1994, Burugumesitiri Hategekimana Deogratias yajyanye umupolisi witwa GATITIBA Thomas kuri moto ya Komini bajya mu i Ramba bategeka impunzi z’abatutsi kwerekeza i Karama. Uwo munsi haje impunzi nyinshi zirimo inkomere nyinshi. Padiri Ngomirakiza Francois afata abakomeretse cyane abageza ku bitaro bya Kaminuza i Butare, ari nako ashakisha imfashanyo zo gutunga impunzi zari zimaze kuba nyinshi i Karama.
Tariki 14-16/04/1994 amazu y’Abatutsi yaratwitswe ku misozi yose ikikije Karama kandi bitangirira umunsi umwe: Nyarusange- Mukongoro-Kibingo-Buhoro-Bunazi-Uwarugondo…Impunzi zose zakusanyirijwe i Karama ku Kiriziya, mu mashuri, ku isoko zari zaturutse mu Makomini ya Gikongoro na Butare: Runyinya, Rwamiko, Mubuga, Kinyamakara, Huye (Muyogoro), Maraba, Mudasomwa, Nyakizu (Rusenge), Kivu. Zose zarabaruwe zishyirwa mu mashuri hakurikijwe Segiteri baturutsemo.
Ku wa 16/04/1994 nibwo bishe umututsi wa mbere I Karama witwa Myandagara bamwicira ku kabari I Kibingo. Ku wa 18/04/1994 Burugumesitiri n’abapolisi batwaye umubitsi wa koperative yitwaga KOPIARU ngo abereke imfunguzo za coffre fort bahita banamwica.
Abicanyi baciye umuyoboro w’amazi, umugezi w’Agatenga bawusukamo kirorini kugirango impunzi zicwe n’umwuma. Burugumesitiri Hategekimana Deo yaje kujya gushaka abajandarume bavuka I Karama barimo uwitwa Twagirumukiza Charles bazana amasasu n’imbunda, ababagira ikimasa, hanyuma abeshya Abatutsi ko baje kubarinda.
Tariki 20/04/1994 abajandarume bayobowe n’uwitwa RWASAMANZI na KIMASA bakoraga muri APAREC, bagiye I Bunazi naho hari hahungiye Abatutsi barabarasa babatera n’amagrenades. Abacitse ku icumu baje basanga abandi batutsi I Karama. Muri iryo joro padiri Ngomirakiza yabwiye impunzi ko nta buhungiro, abagerageje guhunga babagarurira kuwa Rugondo kuri bariyeri babatera amabuye.
Tariki 21/04/1994, Abahutu benshi cyane bitwaje ibihiri n’imipanga binjiye mu mpunzi babanza kuzigendamo bazitegereza, bigeze saa tatu za mu gitondo haza ibitero by’interahamwe nyinshi zambaye ibirere baturuka impande zose bagota aho impunzi zari ziri barazica. Nyuma bafashe abana bari barokotse ubwo bwicanyi babakusanyiriza hamwe, babatekera igikoma bashyiramo acide ubundi barabaha barakinywa barashira. Imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 70 nibo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama.
Abatutsi biciwe ku musozi wa Gashinge, Kamonyi
Gashinge ni agasozi gaherereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Nyamirenbe, Umurenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi ariko kera hakaba hari muri Komini Kayenzi yayoborwaga na MBARUBUKEYE Yohani.
Tariki 19 Mata 1994, nibwo Abatutsi bahungiye kuri ako gasozi, haza abavuye muri Komini Nyabikenke, Rutobwe, abaturutse i Musasa, Taba n’ahandi. Batangiye kubagabaho ibitero, kuva tariki ya 19 Mata 1994 bigizwe n’abahutu baturutse mu ma Komini yari afite Abatutsi bahungiye kuri ako gasozi. Abatutsi birwanaho bakoresheje amabuye barabanesha, hanyuma ibitero bifata umugambi wo gutema intoki n’ishyamba rya Leta ryari rihari.
Ku itariki ya 21/04/1994, haje igitero gikomeye cyari kirimo abasirikare, abapolisi, n’abaturage benshi, kiyobowe n’uwitwa Buyumbu wanayoboye ibitero by’ahitwa Bibare. Kugirango batsembe Abatutsi hakoreshejwe grenade, imbunda, noneho interahamwe zibona kwirara mu Batutsi zirabatema zikoresheje intwaro zirimo imihoro, udufuni, amashoka, ibisongo n’ibindi. Ubwicanyi bwatangiye mu masaha ya mu gitondo burangira nyuma ya saa sita. Ababashije gucika bahungiye ku musozi wa Bibare, bicirwayo tariki ya 22/04/1994. Abandi babashije kurokoka kuri uwo musozi, ndetse n’abandi bakuraga mu ngo, mu minsi ya mbere babakoreshaga ibirometero n’ibirometero bakajya kubaroha muri Nyabarongo. Abandi barabakusanije babicira ku kibuga cyo kuri Segiteri ya Nyamirembe bitaga CND.
Abatutsi biciwe mu Cyakabiri i Rutobwe, Gitarama, Muhanga
Cyakabiri iherereye mu kagari ka Kigarama umurenge wa Cyeza akarere ka Muhanga. Aha ni ahantu hazwi cyane muri aka gace kubera bariyeri yari ikomeye cyane yaguyeho abatutsi hafi ijana, kuberako aha hantu hari murugabano rwa Kayumbu na Cyeza, hashyizwe bariyeri ikumira kandi ikicirwagaho abatutsi bahungaga berekeza i Kabgayi, baturutse muri komine Rutobwe, Nyabikenke, Kayenzi na Rukoma.
Iyi bariyeri yashyizweho mu matariki 14/04/1994, kuko ubwicanyi muri Rutobwe bwatangiye mu matariki 13 z’uko kwezi, ariko abantu benshi bayiciweho cyane tariki 21/04/1994 n’ubwo mbere y’iyo tariki na nyuma hicirwagaho abatutsi kugeza FPR ihagaritse ubwicanyi muri ako gace. Abicwaga bashyirwaga mu cyobo cyari hafi aho bitaga CND, kandi bicwaga mu buryo bubi, babanje gushinyagurirwa, bicishwa intwaro gakondo, zirimo impiri zikwikiyemo imisumari bitaga nta mpongano y’umwanzi, inkoni, ibisongo, imihoro n’ibindi.
Muri rusange muri ako gace abatutsi barashinyaguriwe kuko babakataga ibice bimwe by’umubiri nk’amatwi, ibitsi nyuma bakagaruka kubica buhoro buhoro. Undi mwihariko muri ako gace ni uko abatutsi bicishijwe uburozi, abicanyi bafataga umuti witwa Kiyoda usanzwe wica udukoko, bakawushyira mu macupa, bakawunywesha abatutsi ku ngufu ngo ayo ni amata kandi barayakunda.
Abagize uruhare muri ubu bwicanyi ni uwari Minisitiri w’urubyiruko n’amashyirahamwe NZABONIMANA Callixte wari ku isonga mu bashishikarizaga abaturage ba Rutobwe ubwicanyi. Yakoreshaga imodoka yo mu bwoko bwa kombe yabaga yashyizemo indangururamajwi akanyura muri Rutobwe ajya iwabo mucyari komine Nyakabanda, agenda ashishikariza abahutu ko ngo umwanzi wabo ari umututsi. NZABONIMANA yanazanye imihoro myinshi muri iyo modoka, agenda ayiha abaturage ku muhanda. Uretse imihoro kandi yabaga afite na gerenade ariko zo zikaba zarafashwe na bake kuko benshi batari basobanukiwe n’imikoreshereze yazo. Hari n’abandi nka SEROMBA Barthazar wari secretaire wa MDR muri Komini, MUVUZAMPAMA wari visi perezida wa MDR, MPARABANYI, AYIDINI, DUSABE, KAMPAYANA, HARINDIKIJE n’abandi.
Nyuma ya jenoside imirambo yakuwe mu Cyakabiri ishyingurwa mu rwibutso rwa Kayumbu, rushyinguyemo imibiri 428 yakuwe muri Rutobwe. Uru rwibutso rwubatse mu murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi.
Abatutsi biciwe mu Murenge wa Tumba (Mpare na Musange), Huye
Mpare ubu iherereye mu Murenge wa Tumba, ikaba yarabarizwaga mu cyahoze ari Komini Huye. Jenoside igitangira muri aka gace, abaturage bose bashyize hamwe bagiye mu Muyogoro gukumira abicanyi baturukaga muri Nyaruguru. Ku itariki 20/04/2019 Burugumesitiri Ruremesha Jonathan wategekaga Komini Huye, wavukaga I Mpare, yakoresheje inama abaturage b’abahutu gusa, abatutsi yabirukanye.
Bwakeye kuri 21/04/2019 Abahutu bose bashyize ibirere ku nzu zabo, bahita batangira kwica abatutsi, kubasahura, kubasenyera no kubatwikira. Abasirikare, abajandarume n’abaturage bafatanyije gutsemba abatutsi. Abasirikare n’abajandarume bagiye ahirengeye ku kigega (aho bita ku Nganzagihendo) bakajya barasa abatutsi bari bahakusanyijirijwe. Abatutsi bahiciwe ni abaturutse i Musange, Mpare, Vumbi, Gishamvu, na Nyaruguru. Hiciwe abarenga 11,000.
Abari ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside ni Burugumesitiri RUREMESHA Jonathan na Depute BANYANGIRIKI Zacharie yavukaga i Mpare. Yakoresheje inama ahitwa mu Kabuga ishishikariza abahutu kwica abatutsi, aho yavuze yeruye ati: “umwanzi turwana ni Umututsi iyo ava akagera”.
Abicanyi babigizemo uruhare ni abitwa HARINDINTWARI Theogene yagiye mu mujyi i Butare kwa Ntahobari Maurice kuzana Essence yo gutwikira Abatutsi. BUYENGE Charles wari Konseye wa Segiteri Musange, Nzabahimana Vianney wari Konseye wa Segiteri Mpare, Hangimana Chrisostome yahungiye Zambia, Bungurubwenge Augustin yacitse gereza ahungira muri Afurika y’Epfo, Mondi Mazuru yari umushoferi muri DGB yahungiye muri Malawi n’abandi.
Abatutsi biciwe Gishubi, Gisagara
Segiteri Gishubi mu gihe cya Jenoside yari iyobowe na Konseye Ugirashebija Francois ari nawe wayoboye ubwicanyi afatanyije na mugenzi we Ndayishimiye Augustin wari Konseye wa Segiteri Nyaranzi byahanaga imbibi. Inama zitegura Jenoside zakorerwaga mu I Gabiro kwa Mukurarinda Innocent. Uyu Mukurarinda yari kontabure muri komini Kibayi.
Abamamaye mu kwica Abatutsi ni:
-Ugirashebuja Francois wari Konseye wa Segiteri Gishubi, Mukurarinda Innocent yahungiye Uganda, Umupolisi witwa Ubarijoro Gaspard yarashe abatutsi benshi akoresheje imbunda, Nkurikiyinka Viateur bahimbaga MDR, Ntahobavukira Jerome, Matene ya Rubayi, Yoboka Anasthase, Munyagandwi Anasthase, Ndekezi Augustin, Nyandwi Francois, Rwamakuba, Bugirimfura Visenti, Semicaca, Kabandana Jean Bosco, Nyirishema Saveri, Ugaragaye Emmanuel, Shyirambere Francois bitaga Nyabarongo, Mwumvaneza Alexandre wari umwarimu, Ngwenyerezi Vianey, Rukundo mwene Njogori yayogoje Akarere, Niyongira Bonaventure wari umupolisi, Mbanzwirikeba Cassien waeri umusilikare, Ruzindana mwene Nzirumbanje yahungiye muri Afurika y’Epfo.
Rugira Emmanuel yari yarakatiwe burundu aza gutoroka gereza ajya i Burayi, Havugimana Anatole yigaga muri kaminuza (yarapfuye), Rutebuka Alexandre yari encadreur wa Komini Muganza, Munyagandwi Venuste yarireze yemera icyaha agabanyirizwa ibihano atanga n’amakuru menshi kuri Jenoside, abarundi bo mu muryango wa Mushatsi barashe abatutsi benshi bakoresheje imiheto. Barimo uwitwa Karuhije, Macumi, Sekimonyo, Muhitira, Ndururutse (basubiye i Burundi).
Ku wa 20/04/1994 baraye batwika amazu y’Abatutsi, batangira kubica ku wa 21/04/1994. Abatutsi biciwe i Gishubi ni abari bahatuye n’abaturutse hirya no hino bashakisha uko bahunga, barimo abaturutse i Ndora, Musha, Gikongoro… Bishwe ari benshi cyane kuwa kane tariki 21/04/1994, babarangiza kuwa gatanu tariki 22/04/1994 bahita bakomeza bajya kwica Abatutsi bari I Musha, kuwa gatandatu tariki 23/04/1994 bakomereza i Kabuye.
Kuri Segiteri Gishubi no mu nkengero zayo haguye Abatutsi barenga ibihumbi bibiri.
Muri buri huriro ry’imihanda hari hashinze bariyeri: ku biro bya Segiteri, kuri centre yo mu I Gabiro hari ebyiri, muri Busave, ku Gafita, mu Gatare, kuri Muswa, i Zanwe ku muhanda ujya I Kigozi, kuri Mbonwa no mu Bitare.
Gishubi ifite umwihariko kuko nta mututsi numwe wayirokokeyemo ahari. Umututsi waho babuze mu mirambo bajyaga kumuhiga muri za Segiteri bahana imbibi bamubona bakamwica bakagaruka. Uwarokotse ni uwashoboye gusohoka muri iyo Segiteri agahungira ahandi.
Abatutsi biciwe Musha, Komini Mugusa, Gisagara
Inama zitegura Jenoside zakorerwaga mu nyubako ya IGA, zayoborwaga na Perezida wa MRND witwa Muramba Augustin. Zitabirwaga na Kanyabikari Telesphore, Ngango Viateur, Mukasangwa Alice, Sekamana Jean Marie Vianney, Muzigirwa Francois, Muhozi Bernard…
Ahiciwe abatutsi benshi ni kuri centre y’ubucuruzi ya Musha, kuri Segiteri ya Cyayi no ku Murama no mu kigo nderabuzima cya Musha.
Abari ku isonga mu bwica ni Kabayiza wari Burugumesitiri wa Komini Mugusa, Ngango Viateur yari Konseye wa Segiteri Musha, Muramba Augustin yari inspecteur w’amashuri abanza, Kanyabikari Telesphore yari Directeur yari diregiteri w’amashuri abanza. Hari n’abapolisi barimo uwitwa Gasasira, Panueri na Emmanuel Nsanzimana. Hari kandi Sibomana Ignace wayoboraga ibitero na Habyarimana Stanislas wayoboraga bariyeri yo muri centre ya Musha.
Byakuwe mu nyandiko yo ku wa 21 Mata 1994 ya Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.
Ubwanditsi














































































































































































