Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Tariki ya 24 Mata 1994: Abatutsi biciwe i Mayunzwe ahitwa Karuvariyo, i Kabgayi n’ahandi

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mayunzwe mu karere ka Ruhango.

Tariki ya 24 mata 1994 ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa Abatutsi benshi. Abasirikari bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha Jenoside mu majyepfo, ku isonga hari abasirikari abarindaga uwahoze ari perezida, Habyarimana Juvenal, bafatanije n’abandi basirikari ndetse n’abajandarume. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe.

Abatutsi biciwe i Mayunzwe muri Ruhango

Mayunzwe yari segiteri imwe muri esheshatu zari zigize komine Tambwe, ikaba ariyo yari ituyemo Abatutsi benshi muri iyo komine. Muri 1994, yayoborwaga n’uwari Burigadiye wa Komini witwa MUREKAMBANZE François uri mu buhungiro wanagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi benshi. Habarurwa abantu basaga 850 biciwe muri iyo segiteri, abenshi biciwe ahitwa kuri Karuvariyo ku itariki ya 24 Mata 1994.

Abatutsi bari bavanywe mu nzu zabo kuva ku wa 21/4/1994 bajyanwa kuri uwo musozi wiswe Karuvariyo. Bicishijwe impiri bitaga nta mpongano y’umwanzi, imihoro n’izindi ntwaro gakondo.

Abagize uruhare rukomeye muri ubwo bwicanyi ni Sebuhuku wari umuyobozi w’ibitero akaba n’umuyoboke wa MDR, Murekambanze Francois, Hitimana Fulgence alias Rubara, Mundanikure Faustin, Sibomana Alphonse, Rwagahungu Pascal alias Gace, Niyonsenga Selemani, Rwasa Cyprien, Nyandwi alias Caporal, Ntwari n’abandi. Hari n’abandi bicanyi bavuye ahandi batari batuye muri Mayunzwe nka Uwayisaba wo mu Bamwara na Gasuguri w’i Rukaza n’abandi.

MUREKAMBANZE François wagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi benshi, ubu aba mu buhungiro akaba ashakishwa n’ubutabera.

Abatutsi biciwe i Kabgayi, Muhanga

Mu iseminari nto ya St Léon, muri Koleje St Joseph, mu Iseminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, mu mazu yahoze ari aya TRAFIPRO ariko haje kwitwa CND mu gihe cya Jenoside, no mu bitaro bya Kabgayi hose hari impunzi z’Abatutsi. Cyakora Cathedrale ya Kabgayi ntawabashije kuyijyamo kuko Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo umwepiskopi wa Kabgayi yanze ko bayihungiramo ngo batayisenya. Ucyinjira muri Kabgayi wahasangaga bariyeri, ku buryo abatutsi benshi batabashije no kwinjira muri ibyo bigo. Abatutsi batangiye kugera i Kabgayi mu matariki hafi 20 Mata 1994.

Kuva bakihagera, interahamwe zazaga kurobanura Abatutsi bakicirwa mu bigo imbere, hanze yabyo, ndetse no mu ishyamba rya Kabgayi. Kubera ko i Kabgayi habaye nk’ahahungira Abatutsi baturutse mu bice bitandukanye, ibi byatumaga interahamwe ziturutse mu zindi Perefegitura ziza zitwaje urutonde rw’Abatutsi bahungiye i Kabgayi, zikabatwara kubica.

Uretse kwica Abatutsi, hakozwe n’ibikorwa bibi byo gufata abakobwa ku ngufu, hari ubwo babatwaraga bakaza kubagarura cyangwa bakicwa ntibagaruke. Hari ubwo bateraga ibisasu cyane ahitwa muri CND bigahitana abantu. Ikindi kiri mu byishe Abatutsi b’i Kabgayi ni inzara n’indwara yaterwaga n’umwanda kuko nta mazi bagiraga. Nyuma imirambo yaje kuba myinshi i Kabgayi ku buryo umwuka mubi niwo warangaga Kabgayi. Hanyuma bafata icyemezo cy’uko batazongera kwicira abantu aho ngaho, nibwo bazanye imodoka ipakira Abatutsi bahereye ku Batutsi bize cyangwa bifashije ndetse n’abasore n’abagabo, bakajya kubicira ahandi. Ahamenyekanye cyane ni abajyanywe kwicirwa mu Ngororero, kuri Nyabarongo ndetse n’abihaye Imana bajyanywe kwicirwa i Bukomero n’ahandi hatamenyekanye.

Hari amatariki abantu biciweho ari benshi azwi nk’itariki ya 05 Gicurasi 1994, tariki 24 Gicurasi 1994 kugera tariki ya 01 Kamena 1994.

Tariki ya 02 Kamena 1994 impunzi z’abahutu zazindutse zigenda, zimenye ko Inkotanyi ziri hafi gufata Kabgayi, hasigara Abatutsi muri rusange, hari hateguwe kurimbura Abatutsi bose, ndetse nabo biteguye gupfa kuko bari bamaze kugotwa n’abicanyi. Mu gihe rero amasasu atangiye kuvuga abantu batekereje ko batangiye kubarasaho, ariko babona Inkotanyi zitungukiye kuri CND ziturutse ahitwa ku Kamazuru. Abicanyi barirutse batageze ku mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi. Urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo abarenga ibihumbi 10.

Abihaye Imana bishwe bakuwe muri seminari nkuru, muri St Joseph no mu yandi mazu ya Kabgayi, batereranwe na bagenzi babo ndetse baragambanirwa. Twavuga nka padiri Emmanuel Rukundo wakoze ibikorwa by’ubwicanyi i Kabgayi, agasambanya ku ngufu abagore b’Abatutsikazi mbere yo kubatanga ngo babice.

Rukundo yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igifungo cy’imyaka 23 tariki ya 2/10/2010.

Abatutsi biciwe mu Bibungo bya Mukinga, Kamonyi          

Ku itariki ya 24 mata 1994, ubwo ku Mugina hazaga igitero gikomeye kije kwica abatutsi bari bahungiye ku Mugina, hari abari bageze mu kiriziya imbere bari babashije kurokoka. Abicanyi babategetse gusohokamo, barasohoka, bageze hanze, abagabo bahita babicira aho mu kibuga. Baje kuvuga ko batari bwice abagore n’abana, bafata icyemezo cyo kubashorera ngo babajyane I Kabgayi. Bari abagore, abakobwa n’abana, abenshi muri bo bari inkomere, barabashoreye ari igihiriri.

Bageze ahitwa mu Bibungo, bahura na Major KARANGWA Pierre Claver wari umukuru wa serivisi y’iperereza muri jandarumori y’igihugu, ababaza aho bajyana abo bantu, bamusubiza ko, bababwiye ko batica abagore n’abana none bakaba babajyanye I Kabgayi. Major Karangwa yarababujije, ategeka ko babicira aho bafata ba bantu babinjiza mu nzu y’umututsi witwaga MOKO, abandi babashyira mu mwobo wa toilette ari bazima. Karangwa yabahaye essence babatwikira muri ya nzu, bazana ibishangara bashyira muri wa mwobo babatwika ari bazima.

Major Pierre Claver Karangwa yatorokeye mu Buholandi niho aba ubu ngubu. Kugeza uyu munsi ntarafatwa ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Abatutsi biciwe i Nyakarekare, Ruhango

Muri Jenoside hari abatutsi barenga 30 bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Mbuye ariko bose baje kuhicirwa.  Ubwo  bwicanyi bwateguwe na  MAFUREBO  Daniel  wahoze     ari   Conseiller   wa Segiteri  ya Mbuye  afatanyije   na  responsable wa selire  Nyakarekare witwaga MISAGO Emmauel alias RUSUMO. Bishwe n’abaturage, hanyuma bajugunywa mu  cyobo bamenagamo  amayezi y’inka hafi y’ibagiro.

Umusozo

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Bikorewe i Kigali, Tariki, 24/4/2020

Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities