Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda ruzakira bwa mbere Ihuriro Nyafurika ku Bukungu Butangiza Ibidukikije

Mu mpera z’uku kwezi u Rwanda ruzakira Ihuriro rya mbere Nyafurika ku Bukungu Butangiza Ibidukikije, rizahuza abarenga igihumbi (1,000), barimo abashoramari, abashyiraho za Politiki n’abahanga mu by’imari bazaturuka hirya no hino muri Afurika kugira ngo basangire inararibonye ku Bukungu butangiza Ibidukikije n’iteramberre ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe. Iri huriro rizamara icyumweru, rizatangira ku wa 26 risozwe ku wa 30 Ugushyingo, muri Kigali Convention Centre n’ahandi hari ibikorwa bigamije ubukungu butangiza ibidukikije hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko byumvikana mu nsanganyamatsiko yaryo igira iti “Kugira ngo habeho Afurika yita ku bidukikije kandi ihangana n’imihidagurikire y’ibihe”, iri huriro rizarushaho gusobanura neza akamaro k’impinduka ziganisha ku bukungu burambye kandi rigaragaze uburyo ubukungu butangiza ibidukikije bufitiye akamaro kanini Afurika.

Iri huriro rizashishikariza abikorera gushora imari mu bikorwa by’ubukungu butangiza ibidukikije, rizamure imyumvire ku buryo imari yakwifashishwa mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, ryubake ubufatanye hagati y’abakora mu byerekeye ubukungu butangiza ibidukikije muri Afurika, kandi rihe abafantanyabikorwa mu iterambere urubuga rwo kubaka imikoranire yihutisha gahunda y’ubukungu butangiza ibidukikije.

Abazitabira iri huriro bazaganira ku mahirwe yazanwa na gahunda y’iterambere ritangiza ibidukikije ndetse n’imbogamizi zijyanye n’uyu mugabane. Iri huriro riziga byimbitse ku nsanganyamatsiko yaryo binyuze mu nama yo ku rwego rwo hejuru kuri Politiki n’Ingamba, ibiganiro byo ku rwego rwa tekiniki ku gutera inkunga ibyerekeye ihindagurika ry’ikirere n’ibikorwaremezo biramba, ikoranabuhanga rishingiye ku bidukikije, imurikabikorwa ndetse no gusura ibikorwa bitandukanye biri mu kerekezo cy’iterambere ritangiza ibidukikije.

Rizaba kandi ari umwanya mwiza ku bagena za Politiki baturutse ku mugabane kugira ngo basangire inararibonye mu guharanira iterambere ritangiza ibidukikije, ndetse abazaryitabira bazaryukiramo ubumenyi kuri gahunda nshya y’ubukungu bushingiye ku ikoresha ry’umutungo ukoreshwa ntuhite ujugunywa ahubwo ukabyazwa ibindi (Circular Economy); bikaba bizaba ari ingenzi ku mugambi uhuriweho n’uyu mugabane.

Kimwe mu bizaranga iki cyumweru ni ihuriro ku ishoramari mu bukungu butangiza ibidukikije muri Afurika – igikorwa kizamara umunsi umwe kikaba kizahuza abayobozi muri za Guverinoma n’abashoramari kugira ngo bige ku mahirwe ari mu kuba habaho iterambere

ritangiza ibidukikije ku mugabane wa Afurika, banaganire uko bayabyaza umusaruro. Iki gikorwa kizaba kigizwe n’ibiganiro bitandukanye ndetse n’ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru kizaba kiyobowe n’abayobozi muri za Guverinoma ndetse n’abashoramari bakomeye.

Muri iri huriro, hazabamo kandi igitaramo kizanatangirwamo ibihembo ku baharanira ubukungu butangiza ibidukikije mu Rwanda babarirwa mu ngeri enye: inganda, itangazamakuru, urubyiruko n’inzego z’ibanze.

“Twishimiye kwakira Ihuriro Nyafurika ku ubukungu butangiza ibidukikije kandi twiteguye kwakira abayobozi baturutse hirya no hino ku mugabane w’Afurika kugira ngo tuganire ku bukungu butangiza ibidukikije. Kugira ngo Afurika igere ku ntego yishyiriyeho, iterambere ryacu rigomba kuba rinoze, ryita ku bidukikije kandi ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi bikaba bidusaba gusangira ubumenyi, inararibonye ndetse no guhuza abagena za Politiki n’abashoramari kugira ngo bungurane ibitekerezo. Ubutumwa bwacu buroroshye: ‘Muri Afurika imiryango irafunguye ku mishinga iganisha ku bukungu butangiza ibidukikije.” Vincent Biruta – Minisitiri w’Ibidukikije, Rwanda

“Ikigo mpuzamahanga kita ku bukungu Butangiza Ibidukikije (Global Green Growth Institute) gitewe ishema no kuba umufatanyabikorwa mu gutegura inama Nyafurika ku bukungu butangiza ibidukikije. Ibihugu binyamuryango byiyemeje guhindura ubukungu bwabyo bundi bushya mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije bukaba ubukungu burambye mu rwego rwo kwita ku bidukikije kandi hakinjizwamo n’ibyerekeye imibereho myiza. Urwo ni urugero rwiza rw’iterambere ry’ubukungu bubungabunga ibidukikije kandi budaheza, kandi twiteguye guhura n’abayobozi bo muri Afurika kugira ngo amahirwe ari muri gahunda y’ubukungu butangiza ibidukikije agaragazwe.” Frank Rijsberman – Umuyobozi Mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cyita ku Bukungu Butangiza Ibidukikije.

Amadou Hott – Umuyobozi Wungirije wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Ushinzwe Ingufu, Imihindagurikire y’Ibihe n’Ubukungu Butangiza Ibidukikije avuga ko ubukire bwa Afurika bushingiye cyane ku kuba ibihugu biharanira ubukungu budaheza n’umwe kandi butangiza ibidukikije. Binyuze ku ngamba zacu z’imyaka icumi (2012-2022) na gahunda eshanu (5) z’Ingenzi cyane zizibandwaho (H5s), Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yafashe iya mbere mu gufasha umugabane mu rugendo rugana ku bukungu butangiza ibidukikije.

Agira ati “Afurika ni igicumbi cy’ubukungu bw’ahazaza kubera imbaraga z’abashobora gukora n’imitungo kamere ihaboneka ku bwinshi. Binyuze muri za Politiki nziza no gukusanya inkunga, dushobora kuvanamo ubukire bw’Afurika ari nako tuzamura ubukungu budaheza kandi rizaramba. Ihuriro Nyafurika ku Ubukungu Butangiza Ibidukikije ni uburyo bukomeye bwo kwiyegeranya kugira ngo izi ntego zizagerweho.”

“Kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye isi ikeneye kugenda igana ku iterambere rishya – iterambere rikemura ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, rifasha gusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima no kuzamura imibereho. Uruhare rw’imari ruzaba rukenewe cyane muri uru rugendo kandi Banki y’Isi yishimiye gutera inkunga imbaraga zose zishyirwa mu bukungu butangiza ibidukikije hirya no hino ku mugabane ndetse n’Ihuriro Nyafurika ku bukungu butangiza Ibidukikije.” Karin Kemper – Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibidukikije n’Umutungo Kamere muri Banki y’Isi.

“Kimwe n’ubundi bukungu bugenda buzamuka byihuse ku isi, muri Afurika ni hamwe mu hari amahirwe akomeye ku bashoramari mu by’ubukungu butangiza ibidukikije ndetse n’abikorera. Uhereye ku binyabiziga bikoreshwa n’amashanyarazi, ingufu zidahumanya ikirere n’imicungire y’imyanda ukagera ku buhinzi budahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ikoranabuhanga rishyigikira iyubakwa ry’imijyi yubahirije amahame y’ibidukikije, iki ni cyo gihe cyo gushora imari mu Bukungu Butangiza Ibidukikije muri Afurika.” Hiten Parmar Director – Umuyobozi wa Gahunda yerekeye Iby’ibinyabiziga bikoreshwa n’Amashanyarazi (uYilo e-Mobility Programme).

Inama y’Afurika igamije ubukungu bungabunga ibidukikije izitabirwa n’abashyitsi batari bake barimo:

  • Batio Bassiere, Minisitiri w’Ibidukikije, Ubukungu Butangiza Ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe, Burkina Faso
  • Kéita Aida M’Bo, Minisitiri w’Ibidukikije, Isuku n’Iterambere Rirambye, Mali
  • Lamin Dibba, Minisitiri w’Ibidukikije, Imihindagurikire y’Ibihe n’Umutungo kamere, Gambia
  • Naoko Ishii, Umuyobozi wa Global Environment Facility
  • Dr. Frank Rijsberman, Umuyobozi wa Global Green Growth Institute
  • Dr. Ali Said Matano, Unyamabanga wa Lake Victoria Basin Commission
  • Laurent Van Houcke, Umuyobozi wa BBOXX Ltd

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities