Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC kivuga ko mu Rwanda abantu 12.8% banywa itabi biganjemo urubyiruko. Abaganga bavura Kanseri bo bavuga ko kunywa itabi byongera ku kigero cya 30% ibyago byo kurwara iyo ndwara ugereranije n’umuntu utarinywa.
Hari abaturage bavuga ko bamaze igihe banywa itabi, n’abandi bemeza ko badashobora kurinywa kuko bazi ububi bwaryo.
Uwitwa Mukulira Eustache yagize ati “Maze imyaka makumyabiri nywa itabi ku buryo ntashobora kurirara. Nigeze kumara imyaka ibiri ntarinywa ariko hashize imyaka itatu ndongera ndarinywa. Byatumye njya kwa muganga kwisuzumisha basanga ibihaha byanjye byarangiritse.”
Dr. Evariste Ntaganda ukora mu ishami ry’indwara zitandura muri RBC, asobanura ko itabi rikomeje kuba intandaro y’indwara zitandukanye zitandura.
Agira ati “Ubumara bw’itabi bwangiza imitsi igihe kirekire, ntabwo wanywa itabi uyu munsi ngo ugire ikibazo ariko uko hashira igihe rigenda rikwangiza. Itabi ritera cancer, indwara z’umutima, diyabete n’ibindi.”
Dr. John Butonzi, umuganga uvura Kanseri mu bitaro bya Butaro avuga ko uretse Kanseri y’ibihaha, itabi ari intandaro ya kanseri z’amoko anyuranye mu bantu bari mu kigero cy’imyaka 35 na 70 y’amavuko.
Ati “Nko ku munsi abarwayi bashya twakira abari hagati ya makumyabiri na makumyabiri n’umwe, muri abo usangamo abarwayi bane cyangwa batanu Kanseri bafite zifite aho zihuriye no kuba banywa itabi. Abantu bagomba kumenya ko kunywa itabi bidatera cancer yo mu bihaha gusa, ahubwo bitera n’izindi Kanseri zirimo Kanseri y’inkondo y’umura, Kanseri y’amara manini na Kanseri y’ibihaha. Hari abo dusanga bafite izo cancer batanywa itabi, ariko bafite abo babana bamaze igihe barinywa bikabagiraho ingaruka.”
Ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana ububi bw’itabi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO rivuga ko buri mwaka ku isi, abarenga miliyoni umunani bapfa bazize indwara bakomora ku kunywa itabi, abantu bakaba bahamagarirwa kurireka.
OMS ivuga ko ku isi 39% by’abagabo banywa itabi, mu gihe abagore ari 9%. Mu Rwanda ho 12% by’abanywa itabi biganjemo urubyiruko.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































