Umugore n’umugabo bo muri Leya ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bararega ibitaro nyuma y’uko babyaye umwana utari uwabo, kuko batewe igi ritari ryo. Ibi byakorewe mu bitaro bifasha abagore gutwita hakoreshejwe uburyo bwa gihanga (In vitro fertilisation, IVF).
Ikirego cya Daphna na Alexander Cardinale kivuga ko babyaye umwana w’umukobwa mu kwa cyenda 2019 udafite ikintu na gito bahuriyeho.
Nyuma y’ibipimo bya DNA, babonye indi ‘couple’ yatewe igi ryabo ikanabyara umwana wabo, bumvikanye guhinduranya abo bana b’abakobwa.
Iki kikaba atari cyo kirego cya mbere kigaragaye cyo kunyuranyiriza ababyeyi mu gikorwa cya IVF.
IVF ni uburyo intanga y’umugabo ihuzwa n’iy’umugore muri laboratoire, hanyuma igi rivuyemo bakaritera muri nyababyeyi y’umugore agatwita.
Daphna na Alexander bari kurega California Center for Reproductive Health (CCRH), hamwe na In VitroTech Labs.
Ikirego cyabo kibashinja ubuhemu, uburangare no kugira nabi. Izi kompanyi nta n’imwe yasubije ibibazo bya BBC byo kugira icyo zibivuzeho.
Mu kiganiro cy’imbamutima nyinshi n’abanyamakuru ku wa mbere, Madamu Cardinale yavuze ko uko umuryango we wakomerekejwe umutima bitakwirengagizwa.
Ati: “Ibyo tuzahora twibuka mu kubyara kwacu ni uko umwana wacu w’ukuri yahawe undi muntu, kandi ari umwana narushye ngeza hano ku isi atari uwanjye wo kurera.”
Bwana Cardinale avuga ko ubwo bageraga Mu cyumba cyo kubyariramo, yari yiteguye cyane kwakira umwana we, ariko yatunguwe no kubona “haje umukobwa w’uruhu rujya kwirabura”, nk’uko biri mu kirego cyabo.
Hashize amezi abiri uyu muryango wiyemeje gukora ibizami bya DNA/ADN, byashimangiye ko uwo atari umwana wabo by’umubiri.
California Center for Reproductive Health (CCRH), yabafashije gushaka indi ‘couple’ yo muri California yatwise ikanabyara undi mukobwa mu byumweru bicye bitandukanye, basanga ari yo ifite umwana wabo.
Daphna na Alexander bahuye bwa mbere n’umukobwa wabo nyakuri agize amezi ane.
Nyuma y’inama nyinshi izi ‘couples’ zombi zemeranyijwe guca mu nzira z’amategeko zigahinduranya abana, ibyo byabaye mu kwezi kwa mbere 2020.
Nyuma y’ibi, Madamu Cardinale usanzwe ari umuvuzi n’umugabo we w’umuhanzi, bombi bahawe ubuvuzi bwo mu mutwe kubera “ibimenyetso by’umunabi, n’agahinda gakabije”, nk’uko ikirego cyabo kibivuga.
Mu 2019, undi muryango wo muri California wasanze umwana wabo nyawe yaravukiye i New York.
Bareze umubyeyi wamwibarutse byavuzwe ko we yashakaga kugumana uwo mwana. Umucamanza yanzuye ko umwana ahabwa ababyeyi be nyabo.
Ibyimanikora Yves Christian












































































































































































