Bamwe mu bahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bakomeje kurenganywa na zimwe muri Sosiyete zishingira amatungo n’imyaka; aho babasaba Leta kubarenganura.
Aba bahinzi-borozi bavuga ko basabwa kwitabira gukorana n’izi Sosiyete, ariko ntibahabwe amasezerano kandi batanze amafaranga yabo, ku buryo bagira n’ikibazo ntibishyurwe. Ni mu kiganiro bagiranye n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda_TIR.
Hari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa mu Murenge wa Ruramira, hagamijwe gusuzuma iterambere bizanira umuturage. Aho umuyobozi w’uyu Muryango yabibukije ko badakwiye kujya batanga amafaranga yabo, nta masezerano bahawe, kuko iyo ugize ikibazo bigorana kugikemura.
Bamwe mu baturage bemeza ko barenganywa n’izi sosiyete z’ubwishingiza, aho amatungo yabo apfa, nk’aho bakishyuwe ahubwo bakabarimanganywa; abandi na bo bakabasaba gutanga amafaranga ariko ntibahabwe amasezerano.
Gashyekero Isaac utuye mu Murenge wa Kabarondo, avuga ko yagiye mu bwishingizi agira ngo bizamugirire akamaro mu gihe azaba yahuye n’ikibazo, ariko si ko byagenze; ngo kuko yaje kurenganywa na Sosiyete y’ubwishingiza bw’amatungo, ubwo yapfushaga inka ye yahawe muri ‘Gira inka’.
Avuga ko amasezerano bagiranye yavugaga ko inka ye iramutse ipfuye, bamuha amafaranga ahwanye n’agaciro kayo, ariko ngo yamaze gupfa baramubindikiranya, kugira ngo atishyurwa; bamubwira ko inka bayisanzemo ibifuka.
Akaba asaba Leta ko yarenganurwa, akarihwa inka ye cyangwa agahabwa indi y’inshumbushanyo.

Kantarampa Aurelie, na we ni umworozi w’inka, mu Murenge wa Ruramira, avuga ko bagifite ibibazo mu buryo bw’ubwishingizi bw’amatungo.
Agira ati “Nashyize inka yanjye mu bwishingizi ariko nta masezerano bampaye, buri uko mbahamagaye nyabasaba bambwira ko bazayampa. Nkaba numva binteye impungege, bituma na bagenzi banjye batinya kuba bazishyiramo. Ikindi ntago tunyurwa n’ubuvuzi bw’amatungo duhabwa, baduhaye laboratoire byadufasha.”
Bisangwa Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, yemeza ko ibi byabaye, ariko bidakwiye ko umuturage arenganywa kandi yaratanze amafaranga; ariko akavuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi.
Yagize ati “Nta mpamvu y’uko umuturage azajya yigomwa amafaranga ye, ngo ashinganishe itungo, yagira ikibazo agasiragizwa ngo ahabwe ubwishyu. Nkatwe dukwiye kujya dukurikirana rwiyemezamirimo wagemuye ya nka, kuko haba hari amasezerano y’uko ishinganwa mu gihe cy’umwaka; iyo kibaye mbere bikagaragara ko itazize uburangare bwa wa mworozi, ni ho ubuyobozi bukurikirana kugira ngo ashumbushwe, iyo umwaka urangiye dusigara dukorana n’umuturage.”
Joseph Ntezimana Museruka, Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi_MINAGRI, avuga ko na bo ikibazo cy’inka ya Gashyekero yapfuye bakizi, gusa hari ikigiye gukorwa.
Ati “Ikigo cy’ubwishingizi gikora ibyo raporo gifite yashingiyeho; Iyo habayeho kutumvikana kuri ayo makuru, basura aho byabereye bagakora indi raporo noneho bemeranyaho. Rero ibyo ni byo biri mu nzira zo gukorwa, ubuyobozi twaravuganye ndetse n’Ikigo cy’ubwishingizi, twemeranyije ko bazajya kumusura bagakora iyo raporo.”
Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda_TIR, yabwiye abaturage ko umushinga w’ubu bwishingizi utekerezwa, bashakaga ko imibereho y’abahinzi n’aborozi, ihinduka ikaba myiza. Bityo abizeza ubuvugizi, ngo ibyo bakora bizabashe kubageza ku iterambere, nk’uko ari gahunda yakozwe muri zimwe mu nkingi z’ubukungu bw’Igihugu
Mumwaka wa 2019 ni ho gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi yatangijwe, hagamijwe gufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, bakarushaho kwiteza imbere.
MUNEZERO Jeanne D’Arc













































































































































































