Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we bari mu babimburibiye abandi mu kwakira Umukarani w’ibarura mu rugo rwabo ku munsi wa mbere w’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ku wa 16 Kanama 2022.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, ni we wabaruye Perezida wa Republica na Mudamu we mu rwabo, nk’uko byatambutse ku rukuta rwa Twitter rwa Village Urugwiro.
Iri barura rusange ryatangiye kuri uyu wa kabiri ryabanjirijwe n’ijiro ry’ibarura aho buri wese yasabwaga kwita ku kumenya abantu baraye mu rugo iwe, ndetse n’ababo baba bataharaye.
Iribarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo kuri iyi nshuro abaturage bazabazwa ku mubare w’abagize umuryango, ibikoresho by’ikoranabuhanga batuze n’ibyo bakora ngo babeho, uko bivuza n’ibindi.
Iribarura rusange ry’abaturage n’imiturire ribaye ku nshuro ya gatanu iryaherukaga rikaba ryabaye mu 2012. Iri ryo kuri iyi nshuro biteganijwe ko rizasozwa ku wa 30 Kanama 2022.
Mu Rwanda hakozwe uduce tw’ibarura 24,339 tuzakorwamo n’abakarani b’ibarura rusange basaga ibihumbi 28. Iri barura rizatwara ingengo y’imari ya miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rukundo Eroge na Rene Anthere













































































































































































