Mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda, urubanza rwa Félicien Kabuga rwabereye i La Haye, umucuruzi uregwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, rwahagaritswe by’agateganyo ku ya 10 Werurwe 2023 kubera impamvu z’ubuvuzi.
Ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse yakorewe abatutsi mu 1994, Ibuka, ritangaza ko yatunguwe n’icyemezo cy’ihagarikwa ry’urubanza rwa Kabuga.
Aganira na RFI, Visi-Perezida wa Ibuka, Louis de Montfort Mujyambere, agira ati “Ntabwo byumvikana guhagarika urubanza kuko ngo umuntu ashaje mu gihe bizwi neza ko yagiye ahunga ubutabera”.
Urwego rushinzwe imanza za nyuma z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo ku ya 10 Werurwe 2023, guhagarika iburanisha nyuma ya raporo y’inzobere mu buvuzi isaba uburenganzira bwo kutaburanisha uyu wahoze ari umucuruzi, wafatiwe mu karere ka Paris mu 2020 nyuma imyaka irenga 25 yiruka ahunga ubutabera, aregwa kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatusti n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Gutinza urubanza kurushaho bizatuma uruhare rwa Kabuga rutagaragara
Visi Perezida wa Ibuka, Louis de Montfort Mujyambere agira ati “Kuri twe, biratunguranye, kuko, igihe cyose byatwaraga gufata Félicien Kabuga – byari hafi imyaka 26-27. Twatekereje ko gutinda kumucira urubanza, bizarushaho kuba bibi.”
Akomeza agira ati “Byaba byiza mugize vuba kandi hagatangwa ubutabera buboneye kandi bwihuse ku barokotse jenoside. Iherezo ry’uru rubanza risobanura ko hari ibyago ko uyu mukambwe atazaburanishwa na gato. […] Tuzakoresha uburyo bwacu bwose kugira ngo urubanza rukomeze. Tuzakorana n’ubushinjacyaha kugira ngo urubanza rukomeze.”
Icyemezo cy’urukiko kivuga ko cyakurikije inama z’impuguke mu by’ubuvuzi rukazakurikirana amakuru yose y’ingenzi ku buzima bwa Kabuga kuva kuri iki cyumweru kugeza ku ya 29 Werurwe 2023, bityo rukazanzura niba ashobora gukomeza kuburanishwa.
Mu Rwanda, Ibuka, Ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse yakorewe abatutsi mu 1994, rihangayikishijwe n’ihagarikwa ry’agateganyo ry’urubanza rwa Félicien Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko i La Haye kubera impamvu z’ubuzima.
Gaston K. Rwaka














































































































































































Pepe Rugangura
March 14, 2023 at 16:34
Kabuga ashaje nabi !amafaranga ye azaribwa ni abagabo RPF/INKOTANYI
Carlos
March 14, 2023 at 16:32
Ubutabera burigenga ndugu yangu!kandi nabwo bwifuza ko uru rubanzu rusozwa kuko nta ruswa Kabuga yabahaye
Carlos
March 14, 2023 at 14:51
Ni uko abantu batumva turizere ko amateka azatwigisha , kuko abantu bafite imitungo myinshi bashobora kwirinda kugwa mu mitego y’ abanyapolitike ni bacye cyane.
niyo mpamvu iyo byakomeye amafaranga yabo aba akenewe ngo imisanzu yo kugura intwaro zigezwho na gakondo iboneka.
Anitha Kivuye
March 14, 2023 at 14:42
KABUGA yakoresheje inoti ze akomeza kwihisha ariko kuba ashaje byo biragaragara kuba yaba arwaye rero birashoboka IBUKA namwe muja mushyira mu gaciro.
Pepe Rugangura
March 14, 2023 at 14:39
Mbona ibintu bikaze kuko kutaburinisha bano bantu bahekuye igihugu bizatuma imbwa zikomeza kugwira