Ahitwa ku Mukoni mu Karere ka Huye imyaka isaga irindwi huzuye uruganda rwa kijyambere rw’amatafari ahiye ariko ngo iyi myaka yose ruyimaze rukora nabi kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi.
Baganira na RBA dukesha iyi nkuru, abakora kuri uru ruganda nabo bavuga ko binjiza bike ugereranije n’uko baba bakorera ahantu hari umuriro w’amashanyarazi ubafasha.
Ku nkuka z’igishanga cya Mukoni mu kagari ka Cyarwa ni ho uruganda Brick Nouvelle Ltd rukora amatafari ahiye mu buryo bugezweho rwubatse.
Uru ruganda rwubatse nk’ifuru ifite inzira ndende y’umwotsi, ibyumba 8 bishobora kujyamo amatafari hagati y’ibihumbi 35 na 45 amwe ajyamo andi avamo bivuze ko rutakabaye ruhagara gukora.
Kuva uru ruganda rwuzura mu mpera za 2016 nta muriro w’amashanyarazi rugira ibyo abahakora bavuga ko bidindiza imikorera kuko bituma bakora amatafari macye.
Mu gutwika amatafari uru ruganda rukoresha ibarizo. Rukoresha abakozi basaga 60 barimo ababumba, abatunda amatafari, abayatwika n’abashinzwe guhoza ifuru.
Icyakora ubwo twahagera nk’abatwika ntibari bahari kubera ko nta matafari yumye ahari.
Umutekinisiye kuri uru ruganda Hakomerimfubyi Pacifique, avuga ko baba babuze amatafari nyamara bamaranye imyaka itatu imashini zifite ubushobozi bwo kubumba amatafari aba akenewe mu minsi ibiri gusa, mu gihe abakozi basanzwe bayabumba mu mezi atatu.
Iyi mikorere iri munsi cyane y’ubushobozi bw’uruganda. Uretse kuba iterwa no gukora mu buryo bwa gakondo nyamara bafite imashini ngo harimo no kuba abakozi bakora amanywa gusa bagataha mu gihe ubundi hakabaye hari n’abakora ijoro mu gihe haba hari amashyanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ikibazo cy’uru ruganda cyaganiriweho buri ruhande rugasabwa kugira uruhare mu kigikemura harimo no gutanga ingurane ku hagomba kunyuzwa amapoto y’amashanyarazi bityo ko kidindizwa no kuba hari abataruzuza ibyo basabwe.
Abakoresha uru ruganda bavuga rubaye rukora neza nibura rwatanga amatafari miliyoni eshatu buri mwaka.
Basobanura ko rumaze kubatwara asaga miliyoni 600 icyakora umuyobozi warwo utifuje gufatwa amajwi cyangwa amashusho yavuze ko ibyo basabwaga nk’uruganda gukora byose byakozwe ahubwo bakananizwa n’abaturage b’aho umuyoboro uzana amashanyarazi mu ruganda wagombaga kunyura kuko ngo banze gusinya.
Panorama













































































































































































