Jeanne d’Arc Munezero
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, cyane cyane ubwo mu mutwe basabwa kujya babajyana aho bafashwa bakiri bato. Ibi bibafasha gukurikiranwa kare kuko bibagirira akamaro mu mikurire yabo.
Ibi bigarukwaho n’ubuyobozi bw’ishuri rya Gatagara ishami rya Gikondo, ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe. Ni umushinga rifatanyamo n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’undi witwa CBM wo kwigisha aba bana.
Umuyobozi w’iri shuri, Babu Hussein, avuga ko iyo abana baje ari bato bigira akamaro, kandi banabafasha kwiga imyuga iyo barangije amasomo y’ibanze bakabura aho bajya.
Agira ati “Turabasaba ababyeyi gutinyuka bakagana ishuri cyangwa se bakatuzanira abana hakiri kare. Byagaragaye ko iyo abana bafashijwe bakiri bato no kugira aho bagera bigerwaho vuba vuba, ariko iyo batinze kubafasha biragorana.”
Akomeza agira at “Dufite gahunda yo kugira ngo abana bigishwe imyuga. Aho kugira ngo bazabe ikibazo mu miryango, ahubwo bazabe imbarutso y’amajyambere muri sosiyete. Bifasha umwana kwifasha aho kugira ngo ategereze gufashwa.”
Umubyeyi wajyanye ku ishuri umwana akiri muto ku myaka itanu y’amavuko, avuga ko yamujyanye ku ishuri nta kintu na kimwe azi gukora ariko hari byinshi yigishwe ashobora kwikorera.
Agira ati “Ahamaze igihe gito yatangiye kujya aseka kwirirwa arira abicikaho. Yatangiye gusangira n’abandi, agira igikuririo, agira umubiri mwiza… aho ageze twumva bitaduteye ipfunwe.
Ubu ni umwana ukina n’abandi kandi cyera yaratinyaga. Ashobora kuvangura imyenda ye n’iy’abandi, arayimesa, arikarabya, ariyambika, ndetse anacuranga gitari.”
Hategekimana Theoneste, ni umwe mu barezi b’abana. Avuga ko kurera umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe, bigerwaho kubera ubufatanye bw’ishuri n’ababyeyi.
Agira ati “Ibi bituruka mu gikorwa cy’icyigwa kihariye kuri buri mwana (PSI/IEP). Tuganira n’ababyeyi, tukamenya aho umwana afite imbogamizi, uko yitwara ari mu rugo, ndetse no ku ishuri… Dufatanya kumenya uko umwana akwiriye kwitwara, tukamenya niba ibyo twamuhaye ku ishuri iyo ageze mu rugo bamukurikirana,…
Uko guhozaho ni ko gutuma umwana agenda atera imbere. Ubufatanye hagati yacu n’ababyeyi butuma umwana agenda azamura urwego rwe, akaba yagera ku rwego rudushimishije nk’abarezi ndetse n’ababyeyi.”
Iri shuri ryatangiye mu 2015. Ni iry’Abafurere ba Kiliziya Gatolika ariko rikaba rifite ubufatanye na Leta. Kuri ubu abanyeshuri bari mu kigo bose bagera ku 186. Uyu mushinga usigaje umwaka umwe n’igice, usize hari ababyeyi basigaye bitabira kuzana abana ku ishuri binyuze mu bitwa CBR “Community Base Rehabilitation Agency” bajya mu miryango bagakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo hashakishwe abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.














































































































































































