Munezero Jeanne d’Arc
Abajyanama b’ubuzima 1572 bakorera mu Karere ka Gatsibo, batangiye bapima indwara zitandura zirimo diyabete, indwara y’umuvuduko w’amaraso no gupima umubyibuho ukabije.
Iki gikorwa kigamije gufasha abaturage kumenya uko bakwirinda kwirinda ingaruka ziterwa n’indwara ndetse no guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Abajyana b’ubuzima batangiye gushyira mu bikorwa izi nshingano nyuma yo guhugurwa uko bazipima indwara zitandura, banahabwa ibikoresho by’ibanze bazajya bifashisha.
Ibi byatanganjwe ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri yahawe aba bajyanama b’ubuzima binyuze mu muryango PATH ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima-RBC hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.

Mu kigo nderabuzima cya Kabarore niho hatangirijwe ubukangurambaga bwo kwirinda indwara zitandura, aho abajyanama b’ubuzima 1572 bo mu Karere ka Gatsibo bahugiriwe gusuzuma indwara zitandura, bakazafasha abaturage kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Gatsinzi François ni Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabarore. Yemeza ko ubumenyi bwahawe abajyanama b’ubuzima buzabafasha kwegera cyane abaturage mu midugudu n’amasibo. Ikindi ni uko akazi kabo ari ugupima gusa, basanga ibisubizo babonye bitameze neza bakabyohereza kwa muganga. Icyo gihe muganga ni we wemeza ko umurwayi arwaye ndetse ko ashobora no kuba yatangira gufata imiti.
Aba bajyanama b’ubuzima batangiye kujya bapima izi ndwara, na bo bemeza ko kuba bigiye kujya bikorerwa mu midugudu bazahindura imyumvire abaturage bafite ku ndwara zitandura.

Mukantwari Yvonne ni Umujyanama w’ubuzima wigishijwe kuzajya apima indwara zitandura. Agira ati “Abenshi bazi ko izi ari indwara z’abakire natwe niyo mpamvu tugiye kuzihagurukira mu ngo zabo. Tuzajya tubasanga mu ngo zabo kugira ngo bamenye uko bahagaze kuko n’inshingano zo gukurikirana umurwayi bamaze gupima, kugeza ubwo ageze kwa muganga ndetse n’uwaba yatangiye imiti na we agakurikiranwa uko ayifata.”
Abaturage na bo bemeza ko kuba babihaye abajyanama b’ubuzima bizafasha buri wese kubyitabira, kuko nuwagiraga ubunebwe bwo kujya kwa muganga kubera abarwayi, azabasha kuhajya.
Minani Tharcisse ni umuturage wo mu murenge wa Kabarore. Agira ati “Rwose abajyanamba b’ubuziama barakenewe cyane, kuko baba batwegereye duhura buri munsi bizajya bidufasha kwitabira tumenye uko ubuzima buhagaze ariko kubyuka ngo ugiye ku kigonderabuzima kwisuzumisha utarwaye byatugoraga bigatuma nurwaye aremba.”
Hari n’abandi baturage bagize impungenge ku bikoresho dore ko izi ndwara iyo hari aho bazisuzuma haza abantu benshi, bityo bakibaza niba abajyanama b’ubuzima bafite ibikoresho bihagije.
Zimwe mu mpungenge zagaragajwe n’abaturage, ngo ntibakwiye kuzigira kuko RBC yatanze ibikoresho bizajya byifashishwa n’aba bajyanama b’ubuzima, biciye ku bitaro bibiri by’akarere bya Kiziguro n’ibya Ngarama, na bo babigeza ku bigo Nderabuzima bishyikirizwa abajyanama b’ubuzima.
Dr Uwinkindi François, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara, zirimo n’izitandura mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima -RBC, avuga ko hari imyaka bazajya baheraho bapima ariko bitavuzeko buri wese atayirwara,
Agira ati “Indwara zitandura zizamuka cyane uko imyaka nayo izamuka. Izi rero zigwa nabi cyane abantu bari hejuru y’imyaka 35, ubu nibo bibandwaho cyane…”
Akomeza avuga ko kandi, uko porogaramu igenda ikura hari nubwo aba bajyanama b’ubuzima bazajya batanga n’imiti ariko bikazaterwa n’uko bazabikora neza.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabarore, Sibomana Florence, ushinzwe gushyira mu bikorwa Gahunda yitwa Health Heart Africa ni Gahunda yatekerejwe na AstraZeneca ni nayo iyitera inkunga mu Rwanda ishyirwamubikorwa na PATH aho bakorana na RBC, yemeza ko nyuma yo kubona ko abarwayi b’indwara zitandura bagenda biyongera.
Akomeza avuga ko bahisemo gushaka uko bakorana n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo ubukangurambaga kuri izi ndwara bukomereze mu midugudu n’amasibo haniyongereho kuzipima. Iki gikorwa kizatangirana n’uturere dukorana na PATH ari two Gatsibo, Gakenke na Nyarugenge.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Leonard, agaragaza ko bafite icyizere ko iki gikorwa kizagenda neza kuko ibikorwa byose byacishijwe ku bajyanama b’ubuzima byagenze neza, bityo bizeye sirivisi nziza zizahabwa abaturage.
Agira ati “Iyo urebye izi ndwara nyinshi ziterwa n’umubyibuho ukabije n’indyo zidakwiye, ubu ni ukubagira inama yo kurya indyo iboneye, bakanywa amazi, bagakora siporo, ikindi bakirinda umubyibuho ukabije kuko na wo si mwiza. Abajyanama b’ubuzima tubafitiye icyizere kuko n’ubusanzwe bagira uruhare mu gutanga serivisi nziza zijyanye n’ubuzima.”
Inama abaganga bagira abaturage kuri izi ndwara zitandura ni uko nk’umuvuduko w’amaraso wonyine utica, ahubwo iyo utavuwe hakiri kare hari ibyo utera birimo, za Sitoroke, kwangirika kw’impyiko, kubyimba k’umutima ndetse no kurwara amaso ntabone (Ubuhumyi).













































































































































































