Gutaka kw’abatuye Imirenge ya Gikomero, Ndera na Rusororo mu Karere ka Gasabo bavuga ko abajura b’inka babarembeje kwatumye Polisi ikora umukwabo ifata abantu 11 ikekaho ubwo bujura.
Amakuru yatambutse kuri uyu wa Mbere yavugaga ko guhera mu ntangiriro z’Ukwakira kugera ubu, hari abantu bafashwe bakurikiranyweho kwiba cyanecyane inka zo mu Tugari twa Minini, Gicaca na Kibara turi mu Murenge wa Gikomero.
Muri utwo tugari hafashwe abantu batandatu muri 11 bose bafashwe.
Polisi ivuga ko abo bantu biba inka bakazibaga bakajya kugurisha inyama, abandi bagakora uko bashoboye ngo bazicikane bazigeze mu bikumba bazigurishe ari nzima.
Ahanini bazugirishiriza mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe uhana imbibi n’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye itangazamakuru ko mu nka zibwe, hari enye bashoboye gutesha abajura naho izindi ebyiri basanga zarangije kubagwa.
Bamwe mu bafashwe barangije kugezwa mu nkiko abandi bakaba bagikorerwa amadosiye.
CIP Gahonzire asobanura ko kwiba inka ari igikorwa gikorwa n’abantu benshi kuko habanza abitwa abatenezi (abaranga b’inka) bajya kugenzura aherereye inka nyuma bakaharangira abajura.
Nyuma yo kuyisohora mu kiraro, hari ubwo bahita bayibagira cyangwa bakayishorera bayigeze mu isoko bakayigurisha.
Iyo basanzwe ibyababera byiza ari ukuyibaga, haba hari abandi bashinzwe gutwara inyama bakajya kuzigurisha.
Polisi ivuga ko ikindi cyagaragaye ari uko aba bajura bataba mu Murenge umwe ahubwo bazenguruka iyi mirenge ivugwa haruguru , bamara kwiba urugero nko muri Gikomero bagahungira muri Rutunga hakaba n’abambuka bakajya mu Karere ka Gicumbi, Rwamagana na Rulindo.
Abaturage bashimirwa ko batanga amakuru abakekwaho ubwo bujura bagafatwa ariko ikanashishikariza abaturage gukomeza muri uwo mujyo, abajura bagafatwa.
Abaturage basabwa kandi kujya bitondera abantu baza mu ngo babaririza inka zigurishwa kuko hari ubwo usanga ababibaza baba ari abajura baje kuneka aho inka ziherereye no kumenya amakuru ajyanye n’abanyiri nka, uko ikiraro cyubatse n’ibindi byabafasha kwiba.
Polisi kandi iburira abakora ubujura bw’amatungo, ikabasaba kubureka kuko inzego z’umutekano n’abaturage babihagurukiye.












































































































































































