Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Fred Hategekimana, ni we wagizwe Meya w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza.
Azakorana na Jules Higiro wigeze gukora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ari Umujyanama wigenga (Consultant) mu bijyanye n’igenamigambi ry’Imidugudu.
Aba bayobozi bombi bahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kayonza nyuma y’uko Komite Nyobozi yose ihagaritswe mu nshingano ku Cyumweru tariki 07, Ukuboza, 2025.
Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yatangaje ko bahagaritswe mu nshingano kubera ko batujuje inshingano uko bikwiye nyuma y’ubusesenguzi bw’Inama Njyanama.
Abayobozi bombi bagiye kuyobora Akarere ka Kayonza by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu hategurwa amatora azaba mu gihe kiri imbere, nk’uko amategeko abiteganya.













































































































































































