Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame Arambiwe Ingendo Za Hato Na Hato Z’Abaminisitiri

Perezida Paul Kagame avuga ko arambiwe ingendo Abaminisiti bahoramo mu mahanga, akibaza icyo zizanira Igihugu.

Ajya kubivugaho, yabihereye ku kibazo cy’umuhanda wa Bugarama muri Rusizi wangiritse hakaba hashize igihe kinini udakorwa kandi yarabivuze, agahamya ko abayobozi babishinzwe baba badahari.

Ati: “Uzi impamvu imwe mu zituma bidakorwa? Aba bayobozi, baba abato cyangwa abakuru, mu by’ukuri baba babahari. Ugiye kubara ingendo bakora, bibera hanze mu ma ‘conferences’. Bafite rero ibyo bavuga, u Rwanda barugize igitangaza, ngo kwerekana ‘best practice’. Ukabona ba Minisitiri batanu cyangwa batandatu, bose barandika basaba kugenda, ukibaza uti ese barajya he? Bati hari amasomo bajya gutanga kandi y’ingirakamaro.”

Yabajije abo bayobozi icyo baba bagiye kwigisha, akabaza abajyayo niba ayo masomo bigisha, bo aba hari icyo yabamariye.

Kagame yavuze ko ibyo bigiye guhinduka, mbere y’uko Minisitiri ajya mu ngendo mu mahanaga, akazajya abanza kwerekana neza aho agiye n’ikimujyanye, bikabanza gusuzumwa neza.

Ati: “Muzajya mubanza munsobanurire icyo agiye kuzana, kiruta icyo yari akwiriye kuba atanga ku Banyarwanda. Iri genda ryandambiye. Minisitiri w’Intebe, undebe, unyumve, ryarambiwe.”

Avuga ko n’ikindi kibazo kibirimo ari uko n’uwagiye hanze atongera kwitaba telefone, ntaba agifitanye isano n’aho akomoka, ngo aba yabaye uw’ab’aho yagiye, umushatse ntiyongera kumubona, akavuga ko ibyo bigomba guhagarara.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19, Ukuboza, 2025, nibwo Perezida Kagame yabibwiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi 2,200 bitabiriye  Kongere ya 17 ya FPR-Inkotanyi yabereye mu Intare Arena.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities