Abantu babiri bakekwaho kwica abagabo babaziza kwiba ihene bakaza gucika bafashwe nk’uko byemejwe na Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo.
Polisi yabwiye UMUSEKE ko ibyo byabereye mu Mudugudu wa Buruba, Akagari ka Butara mu Murenge wa Kigoma muri Nyanza, biba kuwa 07, Mutarama, 2026.
Abagabo babiri kuri uwo munsi bashatse ihene zabo barazibura. Aho bukereye, bakomeje kuzishaka baza kuzisangana abagabo babiri bazifite, bazibatse abandi barabarwanya.
Muri uko kurwana abavugwagaho kwiba izo hene baje kwicwa nubwo bari bafite intwaro gakondo ari zo imihoro.
Abashaka ihene zabo barakomeretse
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan avuga ko muri uko guhangana, abavugwaho ubwo bujura bapfuye, abari bibwe barakomereka.
Avuga ko abo babiri bafashwe, bafungirwa kuri station ya Polisi ya Busasamana.
Ati: “Polisi yafashe abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.”
Abavugwaho kwiba ihene ndetse bikabaviramo urupfu bari basanzwe ari abajura bazwi nk’uko abari babazi babibwiye itangazamakuru.
Polisi irasaba abaturage kwirinda ubujura n’abaturage bakirinda kwihanira.
Ikindi gitangaje nii uko imwe muri izo hene yabonetse, nyuma gato ihita ibyara.












































































































































































