Munezero Jeanne d’Arc
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Beline Uwineza, asaba ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare kugira umuco wo gutanga amakuru kuri buri wese ushobora gushukashuka umwana agamije kumucuruza cyangwa kumusambanya. Abasaba kandi kurushaho guhanga amaso no kurinda uburenganzira bw’abana babo.
Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Karama, Akagari ka Gikagati, mu nteko y’abaturage yahurijwe hamwe no gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bwari bufite insanganyamatsiko yagira iti: “Twubake umuryango uzira ihohotera.”
Mu butumwa bwe, Hon. Uwineza yibukije ko kurinda abana ihohotera ari inshingano zisangiwe kandi zidashobora kwiharirwa n’umuntu umwe.
Agira ati “Babyeyi rero namwe rubyiruko, ni inshingano yacu twese kurinda umuryango ihohotera no kuwurinda bwa buryo bwose mwumvise umuntu ashobora gucuruzwamo. Ni ngombwa ko twita ku burere bw’abana kugira ngo hatagira ikibahungabanya.”
Akomeza asobanura ko kwita ku mwana bitarangirira mu kumugaburira gusa, ahubwo ko bisaba kumugirira isuku, kumurinda umwanda, kumuganiriza no kumumenyesha ko ari umuntu ukomeye mu muryango. Anibutsa abaturage ko umuco w’ibiganiro mu muryango ari wo soko y’ubwumvikane no gukumira amakimbirane akenshi atangirira mu bwumvikane buke butavugiwe igihe.
Akomeza agira ati “Iyo mutagira ibiganiro mu muryango, nibwo amakimbirane avuka kandi akabura aho avugirwa. Iyo habuze aho avugirwa, hakurikiraho gukurana amenyo, ugasanga intambara zitangira mu rugo ariko abantu bakabiceceka.”
Hon. Uwineza asaba ababyeyi n’urubyiruko gushyira imbere ibiganiro, kuko ari yo nzira yo kumenya ibibazo by’abana, kubaganiriza no kubarinda ibishobora kubangiriza ejo hazaza, harimo no guta ishuri.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Murekatete Juliet, asaba abaturage kubigiramo uruhare rugaragara,kuko ihohotera rishingiye ku gitsina riri mu bihungabanya iterambere ry’umuryango bityo buri wese akwiye kubikumira.
Agira ati “Umuryango utuje utangirira mu kwirinda ihohotera. Nta mwana ukwiriye gukorerwa ihohotera cyangwa gushukishwa amafaranga ngo ajye mu bikorwa bimuhungabanya. Uruhare rw’umubyeyi ni urwa mbere.”













































































































































































