Buri mwaka ku itariki ya 14 Mata, mu Karere ka Musanze hategurwa umugoroba w’ikiriyo wo kwibuka Abatutsi biciwe ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. No muri uyu mwaka wa 2026, iki gikorwa cyongeye guhuza abaturage n’abayobozi mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zisaga 800 zahiciwe ku wa 15 Mata 1994.
Uyu mugoroba wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, rwatangiriye mu mujyi rwagati hafi y’ahazwi nka GOICO Plaza, rukomereza ku rwibutso rwubatse ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri. Aha ni ho abatutsi benshi bari bahungiye bizeye ubuhungiro, ariko bakaza kuhicirwa mu buryo bw’agashinyaguro.
Amateka agaragaza ko abiciwe aha bari baturutse mu bice bitandukanye byari bigize Perefegitura ya Ruhengeri, birimo Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke), ndetse na tumwe mu duce tw’akarere ka Burera ndetse na Komini Kigombe. Benshi muri bo bari bashutswe ko bagiye kurokoka, nyamara bari bajyanywe ahari hateganyijwe kubicira.
Kalisa Claude, umwe mu barokokeye aho hantu, yagarutse ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri Cour d’Appel, agaragaza ko Jenoside yari yarateguwe neza. Ati:
“Leta mbi yashyiriye mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica abatutsi mu cyumba cy’iburanisha aho abatutsi basaga 800 bose bishwe bazira uko bavutse. Kuza hano kubibuka, rero bivuze ikintu kinini kuko tuba tugira ngo tubasubize agaciro bambuwe ndetse tubwira n’amahanga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe kandi ko nta handi yazongera kuba ukundi.”
Undi muturage witwa Nyiraneza Justine, na we ufite abe bahiciwe bakaba barashyinguwe muri uru rwibutso, yashimiye uruhare rwa Leta y’Ubumwe mu gusubiza icyubahiro abishwe n’imiryango yabo. Ati: “Ndabanza gushimira igihugu cyanjye cyampereye agaciro umuryango kuko bari barakabuze. N’ubwo batakiriho, twe turahari ku bwabo. Turishimye kandi dushimira n’ubuyobozi bwiza bwaduhereye ababyeyi n’imiryango agaciro tukaba twaje kubibuka kuri uyu mugoroba.”
Urwibutso rwa Musanze ruri ahabereye ubu bwicanyi rushyinguyemo imibiri y’abasaga 800, rukaba rukomeje kubungabungwa no kongerwamo ibimenyetso by’amateka, mu rwego rwo gusigasira ukuri ku byabaye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze NSENGIMANA Claudien yagaragaje ko kwibuka aba basaga 800 ndetse banarenga, ari ukubaha icyubahiro, ndetse no kwirinda ko amateka apfukiranwa, agira ati: “Kubibuka n’uguha icyubahiro ubuzima bwabo, n’ukwirinda ko amateka yabo apfukiranwa. N’ugukomeza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, twamagana abahakana ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye, twima amatwi kandi abayipfobya bahembera urwango rushingiye kumacakubiri n’ibindi.”
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, abayobozi b’ingabo na Polisi, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, abacitse ku icumu ndetse n’abaturage benshi.
Umugoroba w’ikiriyo usanzwe utegura igikorwa nyirizina cyo kwibuka kiba ku wa 15 Mata, umunsi nyirizina wibukirwaho Abatutsi biciwe ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri, ukomeza kuba umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza gusigasira amateka y’Igihugu.

Nsengimana Claudien mayor w’akarere ka Musanze yibukije ko kwibuka abazize Jenoside ari ukubaha icyubahiro

Musanze ku mugoroba wo kwibuka
















































































































































































