Mu gihe mu Rwanda hatangwa urukingo rwa COVID-19 haherewe ku bafite imyaka 18, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bafite ubumuga basaba ko kuri bo bakwiye guhabwa urwo rukingo hatagendewe ku myaka y’amavuko, kuko uwanduye COVID-19 ishobora kumuhitana.
Ubwo Ikinyamakuru Panorama cyasuraga ibitaro by’abafite ubumuga bya Gatagara mu karere ka Nyanza, ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyamakuru ugamije impinduka mu baturage (MIC), bamwe mu barwayi bafite ubumuga bavuze ko bakeneye urukingo kuko abafite ubumuga ari kimwe mu byiciro bifite akaga ko bafashwe na COVID-19, ugize amahirwe itamuhitana.
Umwe muri bo agira ati «Igihe cyo gukingira batwaye abakozi bose ba hano barabajyana barabakingira nyamara birengagije ko ufite ubumuga COVID-19 imugezeho itamusiga amahoro. Nk’uko nkanjye narayirwaye ariko yari inyishe. Turasaba ko twe hadakwiye kurebwa ku myaka umuntu afite, ahubwo ufite ubumuga wese akwiye gukingirwa.»
Undi na we avuga ko hakwiye gutekerezwa uburyo abantu bose bafite ubumuga bahabwa urukingo rwa COVID-19, ku buryo n’abana bato bafite ubumuga bakwiye kuruhabwa.
Agira ati «Dufite impungenge ko iki cyorezo kitugezeho kitatworohera. Gukingira rero nta muntu n’umwe ufite ubumuga udakwiye gukingirwa. Twumvise ko n’abana basigaye bicwa na COVID, birumvikana rero ko niba ifata abana, abafite ubumuga bo yabametrera nabi bitewe n’intege nke n’ubundi baba bafite.»

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga -NCPD, Emmanuel Ndayisaba, mu kiganiro na Panorama yadutangarije ko abafite ubumuga bakwiye gushira impungenge kuko hari ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima kugira ngo bashyirweho gahunda yihariye.
Avuga ko inkingo zigitangira gutangwa mu gihugu bari basabye ko ku bafite ubumuga byaba umwihariko nibura bo bakageza ku myaka 16 ariko ubu basaba ko bakingirwa kugeza ku myaka 12.
Agira ati «Twasabye abafatanyabikorwa bacu bakurikirana imibereho y’abafite ubumuga, kudukorera urutonde noneho bagakingira guhera ku bafite imyaka 12. Twatangiye ibiganiro na Minisiteri y’ubuzima na RBC kugira ngo turebe uko byakorwa. Nk’ababa mu bigo bo kubakingira biroroshye.»
Kuri iki cyifuzo cy’abafite ubumuga, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri RBC, Niyingabira Julien Mahoro, atagaza ko ubu mu Rwanda bakingira kugeza ku myaka 18 ariko igihe ubushakashatsi buzaba bwagaragaje ko n’abari munsi y’iyo myaka bashobora guhabwa urukingo n’abandi bazaruhabwa.
Agira ati «Gukingira abari munsi y’imyaka cumi n’umunani biterwa n’icyemezo cya buri gihugu kuko Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ntirabifataho icyemezo. Ni ugutegereza ubushakashatsi cyangwa se abakora inkingo bakemeza ko hari izabonetse zihabwa abari munsi y’imyaka cumi n’umunani.»
Si abafite ubumuga gusa bifuza gukingirwa hatarebwe ku myaka, hiyongeraho n’abarwaye indwara zitandura zirimo Kanseri, Umuvuduko w’amaraso, Diyabete n’izindi.
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 1 Nzeri 2021, harimo umwanzuro uvuga ko abitabira ibirori n’amakoraniro rusange arimo ibitaramo by’abahanzi, Festivali, imurikagurisha n’ibindi bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi baripimishije. Bivuze ko uzaba atarahawe urukingo atagomba kubyitabira.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































