Ibyo byagarutsweho mu kiganiro cy’abanyamakuru n’ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB) aho bagarukaga ku bumuga bwa bagenzi babo bafite ubumuga bukomatanyije batagira uburenganzira na buke.
Ibi byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Ihuriro ry’abatabona mu Rwanda, Munana Samuel, usobanura ubumuga bukomatanyije, ko ubufite aba atabona, atumva kandi atumva, byose bimuhuriyeho; ibyo bituma atabona uko avugana n’abandi kuko ururimi rw’aramarenga bakoresha yo gukoranaho mu kiganza kandi ababizi ni bake, bigatuma mu miryango yabo babima amahirwe nk’ayabandi bana, bityo bagasaba Leta kubishyiramo imbaraga mu guteza imbere aba bafite ubumuga bukomatanyije.
Munana ati “abafite ubumuga bukomatanyije ntaburenganzira bahabwa kuko imiryango yabo ibabara nk’aho bo atari abantu, kuko usanga umuryango ubaheza mu nzu, ntihagire ubabona. N’iyo umubyeyi umubajije impamvu, arakubwira ati ‘umuntu utumva ntabone ngo mucire amarenga, urumva namugira nte usibye kumushyira mu nzu’, ibyo byatumye twebwe nk’abantu bazi ubwihebe bw’umuntu uhezwa mu bandi, dutangira gahunda yo kubasura tukigisha ababyeyi babo rwa rurimi rw’amarenga babakora mu biganza; aho usanga ababonye aya mahugurwa bishimira kuganira na bo.”
Amahugurwa y’urwo rurimi amaze guhabwa abagera 20 ku bafite ubumuga n’ababyeyi babo kugira ngo babafashe.
Munana akomeza avuga ko basaba Leta gushyira imbaraga mu gufasha abantu bafite ubumuga bukomatanyije, kuko na bo bitaweho babaho nk’abandi bafite ubumuga.
Agira ati “bakeneye kwiga, bakeneye ubuvuzi, kuko abarimu mu Rwanda ntibabasha kubigisha kuko nta bumenyi ku rurimi rw’amarenga bakoraho mu biganza. Nta muganga wabasha kumuvugisha, kuko na bo ntibumvikana, ntibazi urwo rurimi. Inzego zibanze zikwiye kugira ubumenyi ku bantu bafite ubumuga bukomatanyije, kugira ngo na bo bahabwe serivisi nk’abandi.”
Akomeza agira “kuko nk’ubu ntibazi ko hazaba amatora ntawababwiye ko azaba kuko batazi ururimi rwabo, ntibazi nuko banatora kuko nta gahunda n’imwe ya Leta bisangamo basa n’abibagiranye. N’inama y’igihugu y’abafite ubumuga na yo turayisaba kubitaho nk’abandi kugira ngo bashobore kwiga, n’ibindi byinshi bashobora gufashwa bakisanga mu bandi. Turasaba inzego zose za Leta kubitaho nk’abandi banyarwanda bafashijwe mu iterambere.”
Uyu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda bavuga ko mu turere tugera kuri 5 aritwo bagezemo bareba abafite ubumuga bukomatanyije, hamaze kugaragara abagera ku 130; abo bashaka uko babafasha bafatanyije n’imiryango bakomokamo, bahugurwa ku burenganzira bwabo no kubafasha mu mibereho ya buri munsi.
Mutesi Scovia

Uyu mubyeyi afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko araganira na mugenzi we bahuje ikibazo bakoresheje ururimi rw’amarenga yo mu ntoki (Photo/Kigalitoday)

Samuel Munana na Dr Betty Mukarwego mu kiganiro n’abanyamakuru (Photo/Kigalitoday)













































































































































































