Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yirukanye mu mirimo abahesha b’inkiko b’umwuga batanu, kubera amakosa akomeye bakoze mu mwuga. Muri rusange abamaze kwirukanwa ni 48.
Nk’uko byatangajwe mu Igazeti ya Leta Inomero idasanzwe yo ku wa 4 Ukwakira 2023, Iteka rya Minisitiri No 003/MOJ/AG/23 ryo ku wa 03/10/2023 ryirukana abahesha b’inkiko b’umwuga, mu ngingo ya mbere; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, yirukanye Bwana BARAKENGERA Daniel, Bwana BARAYAVUGA Christophe, Bwana GAKWERERE Yoweri, Bwana HARELIMANA Leonidas na Bwana KAYUMBA Godfrey.
Nk’uko iri teka ribiteganya, aba bahesha b’Inkiko bavuye mu mwuga kuva aho ryatangarijwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo ku wa 4 Ukwakira 2023.
Itegeko No 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko Ingongo ya 46 igaragaza impamvu zituma umuhesha w’inkiko w’umwuga ahagarikwa cyangwa yirukanwa burundu mu mwuga w’ubuhesha bw’inkiko.
Igira iti “Mu mpamvu zishobora gutuma umuhesha w’inkiko w’umwuga ahagarikwa, cyangwa yirukanwa mu mwuga w’ubuhesha bw’inkiko harimo: 1° guteza cyamunara mu buryo bunyuranije n’amategeko ibyo yafatiriye; 2° kwaka cyangwa kurya ruswa; 3° kurigisa ibyo yafatiriye cyangwa icyatanzweho ubwishyu; 4° gukatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6); 5° amakosa akomeye yakora mu mwuga bitewe n’imyitwarire mibi; 6° gukoresha uburiganya kugira ngo agirwe umuhesha w’inkiko w’umwuga; 7° kurangwa n’ivangura mu mirimo ye.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Abahesha b’Inkiko b’umwuga 474, abamaze kwirukanwa burundu mu mwuga ni 48.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































