Abatoza babiri b’abanyarwanda ubu bari ku mugabane w’u Burayi bakurikirana amasomo mu gutoza imikino ya Taekwondo n’imikino ngororamubiri yagenewe abatoza bo mu rwego rwo hajuru.
Nk’uko tubikesha Komite Olempike y’u Rwanda, Comité National Olympique et Sportif du Rwanda (CNOSR), binyuze mu nshingano zayo zo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abari mu nzego zinyuranye za siporo, ubu Mbonigaba Boniface, Umuyobozi wa Tekiniki k’urwego rw’igihugu mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) na Karasira Eric, umutoza w’imikino ngororamubiri akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa NPC Rwanda; bari mu masomo n’amahugurwa mpuzamahanga, yagenewe abatoza bo ku rwego rwo hejuru.
Ku bufatanye bwa CNOSR na Solidarité Olympique, Mbonigaba Boniface kuva ku wa 21 Nzeri 2018 kugeza ku wa 19 Ugushyingo 2018 ari muri Cycle International du Sport d’élite (CISéL) i Lausanne muri Suisse.
Ni amasomo mu bihe bishize yamahawe abandi batoza cumi n’umwe b’abanyarwanda kuri ubu bari mu nzego zinyuranye za siporo aribo Ntabanganyimana Antoine (HANDBALL), Seninga Innocent (FOOTBALL), Ntwali Gafiligi Thierry (TENNIS), Nsengiyumva Jean Marie Vianney (VOLLEYBALL), Kayiranga Jean Baptiste (FOOTBALL), Mutokambali Moise (BASKETBALL), Ngarambe Francois Xavier (HANDBALL), Ndungutse Emmanuel (VOLLEYBALL), Kwizera Isaie (NATATION), Ndanguza Theonas (FOOTBALL) na Nkuranyabahizi Noel (KARATE).
Na none kandi ku bufatanye bwa CNOSR na Association Francophone de Comités Nationaux Olympiques (AFCNO), kuva ku wa 24 kugeza ku wa 28 Nzeri 2018, Karasira Eric ari i Paris mu mahugurwa agenewe abatoza bo ku rwego rwo hejuru; atangwa na Institut National du Sport, de l’Expertise et de la Performance (INSEP) iri i Paris mu Bufaransa.
Mu mwaka wa 2016, Furaha Pascal wo mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, na we yakoze amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru y’abatoza ba tennis yatanzwe na INSEP.
Panorama
