Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abitabiriye inama ya SECAM bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Raoul Nshungu

Abitabiriye Inama ya 20 y’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baharuhukiye ndetse basobanurirwa amateka ashaririye Igihugu cyanyuzemo n’uko cyiyubatse mu myaka 31 ishize.

Iyi nama itangizwa ku mugaragaro ku gicamunsi cyo Kuri uyu wa Kane, yitabiriwe n’abakaridinali, abasenyeri ndetse n’abapadiri 250 baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika ibi bikorw by’iyi nama bikaba biteganyijwe hagati ya tariki 30 Nyakanga kugeza iya 4 Kanama2025.

Iyo  nteko rusange iterana buri myaka itatu, ubushize yabereye muri Accra muri Ghana ihuriza hamwe Abakaridinali, Abepiskopi, Abapadiri, Ababikira, abayobozi b’abalayiki ndetse n’intumwa z’urubyiruko kugira ngo baganire ku butumwa bwa Kiliziya ku mugabane wa Afurika. Inama y’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Kristu, isoko y’icyizere, ubwiyunge n’amahoro.”

Mbere y’uko iyi inama itangira Padiri Rafael Simbine Junior, Umunyamabanga Mukuru wa SECAM, yatangaje ko inama y’uyu mwaka izibanda ku gushaka amahoro n’ubwiyunge, ibintu bibiri byihutirwa cyane kuri Afurika muri iki gihe.

Agira ati “Afurika ni umuryango, ariko ni umuryango uri mu makimbirane. Intambara n’amacakubiri biri gusenya ubumwe n’ubufatanye.”

Padiri Simbine yasobanuye ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama rusange nyuma yo gusubikwa ku nshuro yabanje kubera inzitizi z’imyiteguro. Yashimangiye ko iyi nama rusange yakirwa n’ibihugu bivuga Igiporutige, Igifaransa n’Icyongereza mu buryo busimburana.

Iyi nama kandi yabimburiwe n’Igitambo cya Misa yabereye I Remera muri paruwasi ya Regina Pacis ikazasozwa n’indi Misa izabera I Kibeho.

huriro ry’Inama Nkuru z’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagaskari (SECAM) ryashinzwe tariki 29 Nyakanga 1969, rishinzwe na Papa Paul VI, ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cya Uganda, ari na cyo gihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyari gisuwe na Papa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities