Panorama Sports
Abakurikiranira hafi Siporo y’u Rwanda baribaza niba ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Kigali itagiye gusenyuka kuko ishobora kuba yaracukijwe n’umujyi wa Kigali (usanzwe uyitera inkunga ) ariko yo ikaba nta makuru ifite.
Umuyobozi w’iyi kipe Bwana Shema Fabrice yandikiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali abusaba inama bitarenze tariki ya 10 Nyakanga ngo bige ku bibazo biri muri iyi kipe yitwaga iy’Abanyamujyi. Aha yamenyeshaga ubuyobozi bw’Umujyi ko mu gihe ubufasha butaboneka iyi kipe ishobora kutazitabira shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2025-2026.
AS Kigali ishobora kuba yaracukijwe ntiyabimenya. Iriya baruwa ikigera hanze abantu batangiye kwibaza amaherezo y’iyi kipe bivugwa ko irimo abakozi bayo umwenda w’imishara igera ku mezi atandatu.
Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Madamu Emma Claudine Ntirenganya, ubwo yabazwaga ku birebana n’iyi baruwa bandikiwe avuga ko badakwiye kubazwa iby’iyi kipe kuko atari y’Umujyi.
Agira ati “Ibirenze twifuza kuzabiganirira muri iyo nama ariko icyo twakwibutsa ni uko atari twebwe nk’Umunyi wa Kigali dukwiriye kubazwa iby’imikorere y’ikipe kuko si ikipe y’Umujyi, ni ikipe ifite ubuzima gatozi, ifite uko ibayeho nk’uko izindi zibayeho. Icyo dukora nk’Umujyi wa Kigali ni ukuyitera inkunga nk’uko tuyitera andi makipe (Kiyovu Sports na Gasogi United) kandi ntabwo aza kutubaza niba aziyandikisha kuko tutivanga mu mikorere yabo ya buri munsi, gusa ibyo tuba twaremeranyije tuba twarabikoze.”
Emma Claudine akomeza avuga ko iyo umuntu agusabye ko muhura we aba yirebye ho na gahunda afite yemeza ko gahunda umuyobozi w’umujyi arizo zizagena igihe iyi nama Shema Fabrice yasabye izabera.
Akomeza avuga ko nta narimwe bigeze bemerera iyi kipe amafaranga agera kuri miliyoni 600 basabye ngo bakemure ibibazo ndetse avuga ko aamkipe akwiye gukura agashaka ahandi azajya akura ubushobozi.
Agira ati “Ntabwo twigeze na rimwe tugirana amasezerano yo gutanga amafanaga angana gutyo muri AS Kigali (Miliyoni 600 Frw). Twifuriza buri kipe gukura, tukanayifuriza kuva ahantu hamwe ikajya ahandi, abantu bari mu makipe bareba kure bakareba ibindi bakora bishobora kubyara amafaranga bakeneye kurusha gutekereza ko hari umuntu uzaza gushyiramo amafaranga.”
Umwaka w’imikino ushize iyi kipe nabwo yigeze kwandikira ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali busaba ko bahabwa amafaranga bemerewe kugirango hakemurwe ibibazo byugarije iyi kipe.
AS Kigali iri mu makipe 10 FERWAFA iherutse kwandikira iyamenyesha ko atemerewe kwandikisha abakinnyi kubera abakozi n’abahoze ari abakozi bayo bayireze kutubahiriza amasezerano bagiranye.













































































































































































