Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Biguma ugiye kuburanishwa ku byaha birimo n’icya jenoside ni muntu ki?

Kuva ku itariki ya 10 Gicurasi 2023, mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa hazatangira iburanishwa rya Hategekimana Philippe uzwi nka ‘Biguma’; ukurikiranweho ibyaha byibasiye inyokomuntu, gutegura no kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko, yavukiye mu mu yahoze ari Komini Rukondo, ni mu Murenge wa Nyagisozi w’Akarere ka Nyanza ubu. Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Biguma yari umujandarume aho yari afite ipeti rya ‘Adjudant-chef’, muri gendarmerie ya Nyanza.

Biguma yahungiye mu Bufaransa mu 1999, aza guhabwa ubuhungiro (Statut de refugie) akoresheje umwirondoro utari wo ku mazina ya Philippe Manier, ndetse anabona ubwenegihugu mu 2005, atura mu gace ka Rennes aho yakoraga akazi kajyanye no gucunga umutekano.

Hategekimana Philippe (Biguma) yatangiye gukorwaho iperereza mu mwaka wa 2015, biturutse ku busabe bw’Umuryango wiyemeje gushakisha abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa (CPCR) n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Anti-térroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara; ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha.

Yahise ahungira muri Caméroun, aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa, aho byemejwe ko ahita afungwa by’agateganyo kuva ku itariki 15 Gashyantare 2019.

Urukiko rw’ubujurire rwemeje ku wa 20 Nzeli 2021, ko Philippe Hategekimana (Biguma) agomba kuburanira mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris).

Mu byaha ‘Biguma’ akurikiranweho harimo gutangiza ubwicanyi ku Batutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ku musozi wa Nyabubare uri mu Murenge wa Rwabicuma, kwica/kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse; Avugwaho kandi ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu Murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities