Ababyeyi basabwa kutagira impungenge ku rukingo rwa COVID-19 ruzahabwa abana bari hagati y’imyaka 5 na 11, kuko kubakingira ari ukubungabunga ubuzima bwabo. Basabwa kandi kwirinda ibihuha kuri izi nkingo.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Bugesera batuye mu murenge wa Mayange n’uwa Nyamata bavuga ko bishimira uburyo leta yatekereje ku bana babo mu kubarinda COVID-19, ariko bakifuza ko nibura hakoreshwa ibinini aho gukoreshwa inshinge kuko bafite impungege ko abana bashobora gutinya bikabaviramo kutajya ku ishuri.
Gukingira abana COVID-19 ni igikorwa kireba abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 kikazatangira ku wa 3 Ukwakira 2022. Abana bazakingirirwa ku mashuri yabo, bakazahabwa urukingo rwa Pfizer nyuma yo guhabwa uburenganzira n’ababyeyi babo cyangwa undi ubarera, binyuze mu nyandiko iriho umukono.
Mbonera Ibraham umubyeyi utuye mu murenge wa Mayange avuga ko nta mpungege bafite ku rukingo kuko abayobozi babanje kubigisha babinyuje mu nteko z’abaturage, bashimira leta kuba yaratekereje igikorwa cyiza cyo gukingira abana
Yagira ati “Mfite abana 6 umwe afite ubumuga, bose niteguye kubafasha gufata urukingo kuko ntekereza ko bizabafasha kutarwara icyorezo cya COVID-19; kandi nanjye nkaba narazifashe ntizigire icyo zintwara. Kubera ko nirirwaga mu isoko ncuruza byarashobokaga ko nakandura ariko byarandinze. Ngashimira leta y’u Rwanda kuba yaratekereje ku bantu bakuru idasize n’abana bacu, twizera neza ko leta yacu ntakibi yadutegurira, ni yo mpamvu tugomba no kuruhesha abana bacu. Amakuru y’iki gikorwa nigeze kuyumvaho ariko sinari nabisobanukiwe neza. Niteguye kuzabakingiza kandi ndahamagarira n’abandi kuzakingiza abana babo”.
Uwamahoro Vanessa na we ni umubyeyi uvuga ko nubwo ubuyobozi bw’akarere bwabafasije gusobanukirwa iby’urwo rukingo ariko bifite impungege z’uko rushobora kuzahaza abana bagatakaza amasomo yabo cyane ko hari n’abantu bakuru rwazahaje.
Yagira ati “Numva gukingira abana ari byiza rwose nshimira na Leta yabishyizeho. Ariko se ko hari abantu zagiye zizahaza n’iki cyatwemeza ko abana bacu bo zitazabazahaza, cyane ko ari na bato? Nkanjye uwanjye afite ubumuga bukomeye ntabasha kuva ahari, nabwo ntibumworoheye; noneho ibaze hiyongereyeho n’urukingo. Rwose biragoye ariko buriya uko tuzakomeza gusobanurirwa tuzabikora.”
Mukamana Alphonsina na we ati “Iki gikorwa cyo gukingiza abana ni cyiza kandi twiteguye no kubikora leta yacu ntacyo ibitakoze. Ariko se nta kuntu bakoresha ibinini ko byoroshye kubibaha, cyaneko agifata aziko ari bombo aho kubakingira bakoresheje inshinge? Nk’uwanjye atinya urushinge ku buryo yabibonye atagaruka ku ishuri…”
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques, avuga ko bakoze ubukangurambaga binyuze mu nteko z’abaturage, mu bayobozi b’amatorero n’amadini, mu barezi ndetse n’ibigo nderabuzima.
Ati “Nta mpungege dufite! Tugiye kumara ukwezi twigisha kandi iyo umwana yabyumvise aragenda akabibwira ababyeyi, iyo akomeje kubatoteza na we arabyumva akamusinyira. Twizeye neza ko iki gikorwa kizagenda neza dukurikije imbaraga twashyizemo…”
Ku birebana n’uko hari abayobozi b’ibigo bashobora kwirukana abana, agira ati “Umuyobozi w’ikigo ntiyemerewe kwirukana umwana ababyeyi be batazemera gusinyira ngo akingirwe, ahubwo icyo bazakora bazakomeza babigishe kugeza abyumvise, natabyumva amuteze bagenzi be baba barabikoze; bakamufasha kumuganiriza kuko bo baba barabikoze. Hari ubwo abyanga kubera impungege, ariko iyo abonye abandi babikoze, umunsi umwe, itatu igashira ntacyo babaye, na we abona ko ibyo yattiyaga nta kibazo na we agakigiza. Ubushize dukingira ababanjirije, twagiye tubona ababyeyi babanje kubyanga, ariko basobanuriwe ko inshinge z’abakuze atari zo z’abato baraganirizwa, bagiye baza gukingiza abana.”
Akomeza avuga ko ikibazo bagira ari ababyeyi bafite imyumvire mibi bakayishyira no mu bana babo, kandi iyo umubyeyi ahisemo gukura umwana mu ishuri kugira ngo adakingirwa dusubirayo tukamuzana.
Ati “Nk’ubushize hari ababigerageje barangay, bahitamo gutaha; ariko twarabigishije barabyemera, ariko ababyeyi babo banga kubasinyira twiyemeza gukoresha abo bafitanye amasano; kandi nibiba ngombwa tuzabasanga no mu ngo tubaganirize umwe ku rumwe. Tuba turi kumwe n’abaganga bakarushaho kubasobanurira.”
Umuvugizi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) MAHORO NIYINGABIRA Julien, avuga ko iyi gahunda igamije kubungabunga ubuzima bw’abana nk’imbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza.
Agira ati “Nyuma yo gukingira abantu bakuru, ubu hatahiwe abana bato nk’imbaraga z’igihugu z’ejo hazaza. Urukingo tuzabaha rutangwa mu byiciro bibiri, aho bagiye guhabwa dose ya mbere hanyuma bakazahabwa iya kabiri itangwa nyuma y’ibyumweru bitatu kugeza ku munani. Turasaba ababyeyi babo kuzabafasha kugira ngo batazacikanwa n’aya mahirwe”.
Kugeza ubu imibare igaragazwa na RBC yerekana ko mu bantu 132,488 banduye COVID-19 mu Rwanda kugeza ku itariki ya 18 Nzeri 2022, abana bafite hagati y’imyaka 5 na 11 bari 4,358 ni ukuvuga 3,3% by’abanduye bose, bikaba byitezweho ko muri iki cyiciro cya mbere hazakingirwa abana basaga 478,000.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana n’uburezi mu Rwanda (UNICEF) rivuga ko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubuzima bw’abana n’imiryango yabo, akaba ariyo mpamvu UNICEF irimo gukorana n’impuguke ndetse na leta kugira ngo icyi cyorezo gicike burundu binyuze mu babyeyi, abarezi n’abarimu ibaha ubufasha bwizewe mu gufasha abana gukomeza kugira ubuzima bwiza, biga kandi barinzwe.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































