Raoul Nshungu
Inzego z’ubuzima mu Rwandaziravuga zafashe ingamba nshya zo guhashya indwara ya Malariya, harimo no kuba uzajya ayisanganwa abagize umuryano we cyangwa se abo babana nabo bazajya bahita bapimwa.
Ni ingamba inzego z’ubuzima zivuga ko zafashe hagamijwe kugabanya ubwandu aho uzajya ujya ku mujyanama w’ubuzima yagusangana udukoko twa Malariya ,agahita ajya aho uba n’abo mubana bagapimwa uwo basanganye utwo dukoko agatangira kwitabwaho.
Umukozi mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Epaphrodite Habanabakize agira ati “Niba wowe wagiye kwivuza ku mujyanama w’ubuzima cyangwa Muganga bagusanga mo Malariya azajya aza hahandi utuye abo mu bana bose abapime abo asanze ari positive(ayifite) nubwo waba udafite ibimenyetso bahabwe imiti.”
Akomeza avuga ko Izi ngamba ziri mu rwego rwo kwirinda ihererekanywa ry’iyi ndwara bikomotse kuwamaje kwandura ariko utaragaragaza ibimenyetso.
Agira ati “Nubwo waba nta bimenyetso ariko waranduye uzahabwa imiti mu rwego rwo kwirinda ko umubu wakuruma waranduye ukagukura mo twa dukoko wajya gushaka amaraso ku ndi muntu ugahita umwanduza.”
Iyi gahunda igomba gutangira mu minsi iri mbere izatangirira mu mujyi nwa Kigali nyuma izagenda igera no mu turere tw’izindi ntara z’Igihugu.
Mu ntangiriro za Mutarama 2025, Leta yavuze ko umuti wa coartem umenyerewe mu Rwanda wacitse intege ku buryo utakibasha guhangana n’iyi ndwara bityo hagombaga gutangwa imiti mishya.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2016/2017-2023/2024 igabanyuka ry’abarwara Malaria ryari kuri 90%, aho abayirwaye bavuye kuri miliyoni 4,8 bagera ku bihumbi 620. Ndetse abahitanwa na Malaria bavuye kuri 300 bakagera kuri 61.
