Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba twashoboye guhangana n’amapfa yazahaje iyo ntara. Babigezeho bashoboye gutera ibiti ku butaka bateganije besa umuhigo birenze 100%.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nsanzumuhire Emmanuel, avuga ko bageze ku ntera ishimishije mu gutera amashyamba. Agira ati “Akarere gafite ibiti bihagije byatumye dushobora guhangana n’amapfa yibasiye tumwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba. Tumaze gutera hegitari 85 z’amashyamba na hegitari 220 z’ibiti bivangwa n’imyaka.”
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’amashyamba mu karere ka Bugesera, Mukunzi Emile, atangaza ko buri mwaka akarere kihaye umuhigo wo gutera hegitari 100 z’amashyamba na hegitari 500 z’ibiti bivangwa. Yongeraho ko uwo muhigo wagezweho ari kimwe mu byabafashije kwesa imihigo no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Agira ati “Mu mwaka wa 2015-2016, twari dufite intego yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 500 kandi twabigezeho. Mu myaka yashize twari twihaye intego ya hegitari 300 z’amashyamba, umuhigo twarawesheje. Ibi byadufashije kubungabunga ubutaka no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere…”
Abaturage bishimira intambwe yatewe mu gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka. Mvuyekure ni umwe mu baganiriye na Panorama, atuye mu karere ka Bugesera.
Agira ati “Ubundi agace dutuyemo kasaga n’aho kahindutse ubutayu abantu binubira kuhatura kubera izuba ryahabaga ndetse n’abantu bagasuhuka. Kuvanga ibiti n’imyaka byatumye akarere kacu gahindura isura, kandi tureza kurusha ibihe byahise.”
Mu myaka itanu hari hateganyijwe guterwa Hegitari 500 z’amashyamba na Hegitari 2500 z’ibiti bivangwa n’imyaka.

Source: Bugesera District agroforestry performance contract 2011/2012-2015/2016
Bugesera forestry performance contract 2011/2012-2015/2016
Umuhigo w’akarere ka Bugesera mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka busaga hegitari 100, bakaba bageze kuri 85%. Ariko nubwo aka karere kesa umuhigo kihaye mu gutera amashyamba ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka, uretse intego biha buri mwaka, muri rusange ntihagaragara neza ubuso bwose bw’akarere buteganijwe guterwaho amashyamba.
Guverinoma y’u Rwanda mu ngamba zayo (EDPRS & VISION 2020) yihaye intego yo kongera ubuso buteyeho amashyamba no kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ku buryo mu 2020, 30% by’ubutaka bw’u Rwanda buzaba buteyeho amashyamba.
Rene Anthere Rwanyange
anthers2020@gmail.com
