Raoul Nshungu
Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) wasabye ko ibikubiye mu masezerano y’amahoro u Rwanda ruheruka gusinyana na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.
Tariki tariki ya 14 Nyakanga, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere David Lammy, yashimye ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi avuga ko yaba ari intambwe yo kurangiza ibibazo bimaze iminsi muri aka Karere.
Agira ati “Amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC, yorohejwe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashobora kuba intangiriro y’imperuka idashisikanywaho y’umutekano muke mu Karere.”
Akomeza agira ati“Ndashimira kandi Perezida wa RDC ku bw’amasezerano, kandi nasabye ko yashyirwa mu ngiro kandi nkanashimira ubushake bukomeye bwa RDC mu biganiro bya Doha.”
David Lammy yatangaje avuga ko yavuganye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gushima intambwe yatewe y’amasezerano y’amahoro mu anashimangira ko bikenewe ko ashyirwa mu bikorwa n’impande zose.
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni igikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Uruhande rw’u Rwanda rwemeza ko ikintu gikomeye kiri muri aya masezerano ari ugusenya umutwe wa FDLR ugizwe na benshi mu bakoze Jenoside mu Rwanda kandi ukaba ufatwa nk’izingiro ry’umutekano muke n’ingengabitekerezo ya Jenoside yabaye karande mu Karere k’Ibiyaga Bigari.









































































































































































