Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ku wa kane tariki ya 2 Mata 2020, yafashe umwanzuro wo guha u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika, zizarufasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Aya mafaranga azatangwa nk’inguzanyo yihuse igamije gufasha u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo ndetse n’ingaruka zacyo mu rwego rw’ubukungu.
IMF ivuga ingaruka ku bukungu zatewe n’icyorezo cya COVID-19 zatangiye kwigaragaza mu Rwanda, aho byatumye hakenerwa ingengo y’imari mu guhangana cyo ndetse abayobozi bakaba barihutiye gufata ingamba zo guhangana na cyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.
Iyi nguzanyo ije nk’inyongera ku zindi nkunga mpuzamahanga zigamije guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru wa IMF, yavuze ko aherutse kuvugana na Perezida Paul Kagame amubwira ko IMF yiteguye gutera inkunga ibihugu bya Afurika mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.
Kugeza ubu mu Rwanda hafashwe ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, aho ibikorwa binyuranye birimo iby’ubucuruzi, ingendo z’indege, ubukerarugendo n’ibindi byabaye bihagaze. Serivisi zitangwa n’izijyanye n’ubuzima ndetse n’ibiribwa. Ikintu abasesengura ubukungu basanga kizagira ingaruka ku Gihugu.
Kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko ingamba zafashe zimaze gutanga umusaruro kuko zatumye iki cyorezo kidamomeza gukwirakwizwa.
Kugeza ku wa kane tariki ya 2 Mata 2020, mu Rwanda abarwayi ba COVID-19 bamaze kugera kuri 84. Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushakisha ababa barahuye n’abo banduye kugira ngo bitabweho.
Inama y’abaminisitiri idasanzwe yok u wa 1 Mata 2020 yafashe umwanzuro wo kungera iminsi ya gahunda ya #GumaMurugo, hongerwaho iminsi 15 guhera ku cyumweru ikazagera ku wa 19 Mata 2020.
Panorama













































































































































































