“Umugore wubatse urugo cyangwa se umukobwa wishoye mu buraya ntashobora kwiteza imbere kuko atabona umwanya wo kwita ku muryango we no ku bituma ashobora gutera imbere.”
Ibi ni ibivugwa n’abahoze bakora uburaya ku mupaka wa Cyanika, mu karere ka Burera, bakaza kubureka, ubu bakaba bibumbiye muri Koperative kugira ngo bakore ibikorwa bibateza imbere.
Iradukunda Shemsa, atuye mu mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika. Avuga ko aho ku mupaka usanga hari bamwe mu babyeyi bubatse ingo bakora uburaya, mu gihe bari basanzwe babona abakobwa aribo bishora muri izo ngeso. Avuga ko uwishoye muri ibyo adashobora gutera imbere kuko adashobora no kwita ku rugo rwe.
Agira ati “Usanga hari bamwe mu babyeyi bubatse bakora uburaya. Nk’umugore wishoye muri izo ngeso ntashobora kwiteza imbere kuko atabasha no kwita ku bana be kuko aba yagiye mu buraya. Usanga abakora uburaya bibasirwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda ndetse na Virusi itera SIDA.”
Umwari Diane, avuga ko abakora uburaya bahura n’ibibazo bitandukanye bijyanye no gukubitwa kutishyurwa ndetse no kwandura indwara za hato na hato ariko hari n’abakuramo urupfu rutunguranye. Ati “hari ubwo usanga mugenzi wawe yapfuye kandi ubundi yari muzima, hari n’abaza batugana badashaka gukoresha agakingirizo. Ariko ikibabaje cyane ni uko hari abagore usanga bubatse na bo bakaza mu buraya.”
Umuyobozi wa koperative y’abahoze bakora uburaya babashije kwibumbira hamwe nyuma yo gushikarinzwa kubureka Kabakera Zainab, avuga ko baganiriza bagenzi babo babereka ibibi byo gukora uburaya. Agira ati “Abafashe ikemezo cyo kubireka ubu bihangiye imirimo irimo ubucuruzi. Nubwo nta bushobozi buhagije dufite ariko tubasha kubona uko tubaho kugira ngo tutazabusubiramo. Hari abafite abagabo hari n’abatabafite ariko dushyize hamwe kugira ngo twiteze imbere.”
Abavuye mu ngeso z’uburaya kimwe n’abakiburimo bose bemeza ko abajyanama b’ubuzima bababa hafi bakabagira inama, ndetse bajya no kwa muganga kwipimisha kugira ngo barebe uko ubima bwabo buhagaze, usanze yaranduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zivurwa agatangira kwivuza kandi akivuza kugeza akize, na ho usanze yaranduye Virusi itera SIDA agatangira gufata imiti no kwiyitaho.
Nshimiyimana Innocent, umuforomo mu kigo nderabuzima cya Kidaho, avuga ko bakurikirana abaje babagana ariko cyane cyane abakora uburaya basaba serivisi yo kureba uko bahagaze kuko babashishikariza kwipimisha ku bushake. Avuga ko ikibazo gikomeye ari abakobwa bari hagati y’imyaka 17 na 23 babyarira iwabo bituma abenshi bacikiriza amashuri.
Ku bakora uburaya ku mupaka, Nshimiyimana avuga ko bababa hafi bakabaganiriza bakaba n’udukingirizo n’inama zijyanye no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Virusi itera SIDA. Nibura muri bo 70 kw’ijana bakoresha agakingirizo kuko batubegereza kandi abajyanama b’ubuzima babafasha.
Abahoze bakora uburaya bashishikariza bagenzi babo bakiburimo kubireka, ariko by’umwihariko bagasaba abubatse kwita ku ngo zabo bakareka kwishora muri izo ngeso mbi kuko zizatuma besenya ingo zabo ntibabone n’uko bita ku bana babo. Bongera ko babonye inkunga cyangwa se ibigo by’imari iciriritse bikabafasha kubona inguzanyo barushaho kwiteza imbere, bikabera n’isomo abakiri mu buraya na bo bakabireka bakibumbira muri Koperative bakagana inzira y’iterambere.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































