Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri gahunda y’igerageza izatangirira mu Rwanda.
Bill Gates, akaba n’Umuyobozi wungirije wa Gates Foundation, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026, yashyize ahagaragara inyandiko abinyujije ku rubuga rwe (blog) ko uyu mushinga wa miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 72.5 Frw), witwa Horizon 1000.
Ugamije gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu rwego rw’ubuzima, binyuze mu gukorana bya hafi n’inzego za Leta za Afurika n’abayobozi b’urwego rw’ubuzima.
Uzaba warageze ku mavuriro 1 000 y’ibanze n’abaturage bayakikije kandi ukazatangira gukora bitarenze mu mwaka wa 2028.
Ku rubuga nkoranyambaga Bill Gates yanditse ati: “Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ifite igipimo kiri hejuru cyane cy’impfu z’abana ku Isi kandi muri iki gice cy’isi hari icyuho cy’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bagera hafi kuri miliyoni esheshatu. Iki cyuho ni kinini cyane ku buryo n’iyo hakoreshwa imbaraga nyinshi mu gushaka no guhugura abo bakozi, kidashobora kuzibwa mu gihe gito.”
Mu mushinga wa Horizon 1000, ibikoresho bya AI bizashyirwa mu mavuriro y’ibanze, mu midugudu no mu ngo kandi bigamije gufasha, si ugusimbura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Iri koranabuhanga rizafasha kunoza uko indwara zisuzumwa, gutunganya neza ikoreshwa ry’ibikoresho n’amikoro akenewe no gushimangira imyanzuro ifatwa mu miyoborere y’urwego rw’ubuzima.
U Rwanda rusanganywe gahunda yo kongera umubare w’abaganga n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima, ku buryo mu myaka ine( 2024-2028) bazaba barikubye kabiri.
Ni gahunda Minisiteri y’ubuzima yise 4×4 Health Reform Initiative.
Muri Mata 2025, u Rwanda rwatangije,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge mu Buzima (NHIC) AI Lab, kiri mu kigo kigari cyitwa National Health Study Centre.
Iki kigo gikoresha amakuru aboneka mu gihe nyacyo mu kunoza ibisubizo by’abarwayi, gutunganya neza imari ikoreshwa mu buzima, no guteza imbere udushya mu rwego rw’ubuzima.
Iki kigo gihuriza hamwe amakuru aturuka ku bajyanama b’ubuzima bo mu midugudu, ku mavuriro n’ibitaro, kugira ngo politiki n’ibyemezo yo kwa muganga bifatwe hashingiwe ku makuru nyayo kandi agezweho.
Ku rwego rw’abaturage, u Rwanda rwashyize mu ikoranabuhanga imirimo y’abajyanama b’ubuzima binyuze muri Community EMR (cEMR), sisitemu ya dosiye z’ubuzima z’ikoranabuhanga yasimbuye amakayi menshi yo kwandikamo amakuru akoresheje intoki, yari asanzwe yandika gusa hafi kuri 5% by’amakuru y’ingenzi ku barwayi.
Ku rwego rw’ubuvuzi bw’ibanze n’ubw’icyiciro cya kabiri, urubuga nka E-Ubuzima na E-Fiche rukurikirana urugendo rw’umurwayi kuva ku guhura kwa mbere n’umukozi w’urwego rw’ubuzima kugeza asezerewe, bigafasha NHIC kwakira amakuru yuzuye kandi agezweho ku buzima mu gihe nyacyo.













































































































































































