Bamwe mu bakobwa bakora akazi ko gutanga ibinyobwa n’ibiribwa mu tubari bafite ikibazo kibahangayikishije cy’abakoresha n’ababarangira akazi babasaba ruswa ishingiye ku gitsina, ariko bakabikora mu ibanga rikomeye, n’abatswe iyo ruswa ntibabone uko batanga ayo makuru.
Nyiramwiza Jane, izina twahimbye uwaduhaye amakuru, ukora akazi ko mu kabari, utifuje ko dutangaza amazina ye n’aho akorera, arasobanura uko umuntu wahamurangiye akazi kugira ngo ahamugeze yabanje kuryamana na we.
“Jyewe nize amashuri atatu yisumbuye yonyine, maze mvuye mu ishuri mbona nta buzima bwiza mfite ntangira gushakisha icyo nakora. Nabanje gukora akazi ko mu rugo njya i Kigali kugashakayo, nkamaramo umwaka mbona na bwo amafaranga nkorera ntacyo amarira; noneho nshaka uko nazabona akazi ko mu kabari.
Negereye umugabo twari duturanye wakoraga mu kabari musaba ko yazamfasha akanshakira akazi aho yakoraga cyangwa akanshakira ahandi. Hashize nk’ukwezi kumwe mbimubwiye aza kumbwira ko hari aho yamboneye, ndabyishimira musaba ko azanjyanayo.
Yatangiye kujya ambwira ngo nze kumusura tuvugane ibyo akazi agiye kumpesha ngo ambwire n’icyo bisaba. Nza kujya aho yari acumbitse ariko nsanga atabana n’umugore we, kuko urugo rwe rwabaga mu ntara. Nkihagera yambwiye ko ngomba kumuhemba kuko yashakiye akazi kazajya kampemba neza kurenza ako mu rugo, mubwira ko nimpembwa nzamushimira by’umwihariko ariko nkabona atabyumva neza.
Bukeye bwaho noneho yarambwiye ngo nitegure aze kunjyana aho nzakorera, ubwo hari hano muri uyu mujyi wa Kabarore. Yakoze ibishoboka byose tuhagera bwije cyane maze tuhageze ambwira ko umuntu aje kureba ariho ava Uganda; arambwira ngo turebe aho tumutegerereza, maze ajya gushaka icumbi ararikodesha ambwira ko tuza kuvugana n’uwo uzampa akazi nkaba ariho ndara nkatangira akazi mu gitondo.
Muri iryo joro yahise ambwira ko turarana aho ngaho ambeshya ko uwo muntu aza bwije cyane kandi nta kintu twavugana muri ayo masaha, mbura uko mbigenza mbona yanyiziritseho kandi nta n’ahantu na hamwe nzi ndemera turaryamana turarana aho buracya njya gutangira akazi.”
Mutuyimana Chantal na we ukora akazi ko mu kabari mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Kabarore, na we avuga ko iki kibazo cyamubayeho ariko we akagerageza kukikuramo neza.
Chantal agira ati “Jyewe uwanshakiye akazi bwa mbere ntangira gukora mu kabari yansabye ko turyamana cyangwa umushahara w’ukwezi kwa mbere nkawumuha wose, mpitamo kumuha umushahara kuko numvaga ntashoboye kuryamana nawe.”
Kuri iki kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina ku bantu barangira abandi akazi, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mary Kantengwa asobanura ko iki kibazo gihangayikishije ariko hakaba hari ingamba zo kwegera abakora mu tubari n’abakoresha bakaganirizwa kuri iki kibazo kigafatirwa ingamba.
Sendika y’abakozi bo mu mahoteli, utubari n’amaresitora (SYNHOREB) ivuga ko ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina iteye inkeke mu iyo serivisi ariko atariho honyine ko binavugwa mu serivizi z’umurimo.
Cyubahiro Jean Christophe ni Umunyamabanga Mukuru wa SYNHOREB, atangaza ko bakorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo barebe ko ruswa ishingiye ku gitsina yakurikirana abafashwe bagahanwa, ikibazo gikomeye ari uko kubona ibimenyetso bifatika bigoye. Asaba abakozi gukora kinyamwuga bakibuka ko umushahara ari igihembo cy’umurimo umukozi aba yakoze ntawundi akwiye kuwuha ngo ni uko yamushakiye akazi.
Agira ati “Ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina kiravugwa henshi, ikibazo dufite ni ukubona ibimenyetso. Turasaba abakozi byaba byarabayeho cyangwa se abagushwa muri uwo mutego kutugana kuko dufite urwego rw’amategeko rubishinzwe rubafashe gukurikirana icyo kibazo nta kiguzi…”
Amaraporo menshi yakozwe na Transparency International Rwanda, agaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina ifite intera ndende mu bigo by’ubukozi, ariko na yo icyo igarukaho ni uko akenshi ibimenyetso bidakunze kuboneka.
NZIZA Paccy












































































































































































