Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye akarere ka Gatsibo ko bagomba kumenya no kubahiriza amategeko kandi bagaharanira kurwanya icyo ari cyo cyose kinyuranyije nayo.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ni ubutumwa bwatanzwe mu rwego rw’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage ko bafite inshingano yo kumenya amategeko abagenga kugirango basobanukirwe n’ibikorwa binyuranyije nayo babashe kubyirinda kandi baharanire uburenganzira bwabo babusobanukiwe , kikaba cyaratangiye ku itariki ya 22 kikazarangira kuri 26 Mutarama ku bufatanye bw’inzego zifite aho zihurira n’amategeko zirimo na Polisi y’u Rwanda.
Ubutumwa bwatangiwe mu kagari ka Kigasha, umurenge wa wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, ahahuriye abaturage bagera muri 400, bukaba burebana no gukwirakwiza, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge akenshi biba intandaro y’ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro yatanze, Commissioner of Police(CP) Dennis Basabose wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yasobanuriye abari aho zimwe mu mpamvu zo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho yavuze ko biri mu mbogamizi zitubuza kugera ku iterambere byihuse .
CP Basabose yagize ati:” Uretse no kwangiza ubukungu, bw’igihugu , byangiza ubuzima n’imitekerereze y’abantu, nta terambere wageraho udatekereza neza.”
Yakomeje abaha ibisobanuro ku biyobyabwenge bitandukanye, ibikorwa bigize icyaha cyo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ingero z’ibiyobyabwenge bikunze kuboneka mu Rwanda muri rusange no mu karere Gatsibo iherereyemo by’umwihariko.
Aha yagize ati:” Kanyanga, mayirungi, muriture, nyirantare, chief waragi, urumogi, kole na lisansi (kubihumeka), kokayine, heroyine n’ibindi nibyo bikunda kuboneka mu gihugu cyacu, bimwe biturukka mu mahanga cyane mu bihugu duturanye ariko hari n’ibiva mu gihugu kuko hari abenga za muriture cyangwa bagateka kanyanga, ni ibyo kwirinda.”
Nyuma yo gusobanura ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima bw’ababikoresha, CP Basabose , yavuze ko Leta yafashe ingamba zo kubikumira no guhana ababyishoramo ariko anasaba ubufatanye n’abaturage aho yagize ati:”Twese turasabwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kuko ntawe ingaruka zabyo zitageraho, mutange amakuru kubabikoresha bafatwe kandi babihanirwe.”
Mirindi Emile uyobora urwego rwunganira abaturage mu maategeko mu karere ka Gatsibo mu kiganiro yatanze, yababwiye ko iyo itegeko ryaaze gutorwa nta muturage wongera kuvuga ko atararizi kuko rihita ritangira gukurikizwa uko ryakabaye.
Aha yagize ati “Niba hari itegeko rihana abakoresha ibiyobyabwenge mu buryo butandukanye, mumenye ko uzabifatirwamo rizamuhana kandi ntawe ugomba uvuga ko atabibwiwe.”