Abana batatu bo mu muryango umwe mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Cyumba, Akagari Nyakabungo, mu Mudugudu wa Burambira bishwe na grenade ubwo bari gutashya mu ishyamba.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel akemeza ko aya makuru ari ay’abana bo mu muryango umwe umukuru akagira imyaka 16, undi 13 n’undi w’itanu.
Meya Nzabonimpa yabwiye ikinyamakuru Mama Urwagasabo ko abo bana bari kumwe n’ababyeyi babo bari mu murima ariko bo bakaba bari bagiye gushaka inkwi mu ishyamba riri hafi ari aho ariho basanze icyo gisasu.
Ati: “Bari baherekeje umubyeyi, we yari mu murima ahinga bisanzwe, hanyuma bo bajya gutashya inkwi mu ishyamba, ubwo rero ni aho bagisanze.”
Yavuze ko muri ako gace hahoze ikigo cya gisirikare cyabagamo ingabo zahoze ari iz’u Rwanda (Ex-FAR), ko kandi ari ibi bice byegereye umupaka ndetse byanamazemo intambara igihe kirekire.
Hari inama yagiriye abaturage muri rusange.
Ati: “Twese igihe tubonye ikintu tutazi tujye tugisha inama. Nk’igice cyegereye umupaka ibisasu biboneka turabibona tukabyereka inzego zishinzwe zikabitegura cyangwa zikabituritsa.”












































































































































































