Nyanza: Abayobozi mu Ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) babwiye urubyiruko n’abagore bo mu Karere ka Nyanza ko bafite uruhare rutaziguye mu kwita ku bidukikije kugira ngo birambe kandi bibagirire akamaro.
Komiseri ushinzwe ibidukikije muri iri shyaka Uwera Jacqueline yavuze ko abagore bakora imirimo myinshi yo mu ngo bityo ko nibumva ko kurwanya imyuka ihumanya ikirere ari ibyabo, bizatanga umusaruro.
Yagize ati: “Kubungabunga ibidukikije bituma igihugu kigira ubukungu buteye imbere mu buryo burambye, kuko abaturage baba bafite ubuzima bwiza bakesha ibidukikije bibungabunzwe neza.”
Uwera avuga ko kuba abagore ari bo babyara bakonsa kandi bakamarana igihe n’abana, bibaha uburyo bwo kubigisha akamaro ko kwita ku bidukikije, bakazakura bakumira ko hari uwabyangiza.

Uwera Jacqueline.
Si abagore gusa kuko n’urubyiruko narwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda bityo ko rushyize imbaraga mu kumenya akamaro k’ibidukikije no kubirinda, byarushaho kugirira igihugu akamaro.
Uwera yavuze ko nubwo bimeze gutyo, kurengera ibidukikije bitagira nyirabyo ahubwo ari inshingano za buri wese.
Si uyu muyobozi muri Green Party ubibona atyo gusa kuko n’umwe mu rubyiruko rwari aho ari ko abyumva.
Ati: “Ubundi numvaga kubungabunga ibidukikije bitandeba, ariko naje gusanga ari ikintu gifite imbaraga. Tutabibungabunze hakiri kare byazatugiraho ingaruka mu myaka iri imbere.”
Undi mugore wari aho nawe ati: “Tuzi ko imyanda ibora ishobora kuvamo ifumbire tukongera umusaruro, kandi n’itabora igashyirwa ahabigenewe, tukirinda gutema ibiti bikiri bito n’ibindi bihumanya imigezi; ni ukubitoza abakiri bato.”
Komiseri Mukuru muri Green Party, Hon. Alexis Mugisha, yasabye abarwanashyaka guhindura imyumvire mu miryango yabo bagakangukira kubungabunga ibidukikije, kuko iyo bitabungabunzwe uko bikwiye bigira ingaruka nyinshi.
Abarwanashyaka ba Green Party basabwe gushyiraho amatsinda yo gukurikirana ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no gukangurira abandi kubikora aho batuye.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije yihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mbere ya 2029.
Abitabiriye ibi biganiro n’inama zabitangiwemo batandukanye batoye inzego nshya z’urubyiruko n’abagore.













































































































































































