Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Hifujwe ko amafaranga Banki zica abibagiwe sheki yagabanywa

Mu kwizihiza Munsi Mpuzamahanga wahariwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umuguzi, bamwe mu bahagarariye abaguzi batangaje ko amafaranga acibwa umuntu wibagiwe sheki, adakoresha ikarita yo ku cyuma, yagabanywa.

Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2021, ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umuguzi, igira iti “Turengere umuguzi mu isi y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Ndizeye Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi (ADECOR), yavuze ko hakwigwa uburyo amafaranga acibwa abantu bibagiwe sheki yagabanywa.

Ati: “Abaguzi bakenera serivisi za Banki bahura n’ikibazo, mu gihe batabasha gukoresha ikarita yo ku cyuma bafite sheki, aho baba bayibagiwe cyangwa yarangiye. Hari agatabo Banki iguha ariko urupapuro rwako rurahenze, abaguzi bifuza ko bakoroherezwa ibiciro bikagabanywa.”

Tony Francis Ntare, wari uhagarariye Ihuriro ry’amabanki mu Rwanda yasobanuye impamvu amabanki akata amafaranga menshi ku muntu udafite sheki.

Ati: “Mbere byari ubuntu, ugasanga abantu benshi batonze umurongo bavuga ko nta sheki bafite, Banki rero zararebye zishyiraho ikiguzi kiri hejuru kugira ngo abantu bajye bibuka sheki.” Akomeza avuga ko bazabitangaho igitekerezo, kugira ngo harebwe ko ayo mafaranga yagabanywa.

Ku kibazo cy’abantu bajya kuri Banki bafite ikarita ya ATM, hanyuma icyuma kigapfa, yavuze ko mu gihe ikibazo gitewe na Banki nta mpamvu yo kugura serivisi kugira ngo abone amafaranga.

U Rwanda rwizihizaga uyu Munsi Mpuzamahanga wahariwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umuguzi, ku nshuro ya 37, ubusanzwe ukabawizihizwa buri tariki 15 Werurwe ku isi hose.

UWIMANA Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities