Raoul Nshungu
Ingabire Victoire Umuhoza yasabye urukiko ko iburanishwa rye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryasubikwa, kubera impamvu eshatu zirimo no gushaka kunganirwa n’Umwavoka we wo muri Kenya.
Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yageze imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025 ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Avuga ko afite umunyamategeko w’Umunya-Kenya ugomba kumwungabira muri uru rubanza, bityo ko yafashwa kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ze zo kumuburanira.
Mu izindi mpamvu Ingabire Victoire yagaragaje ko Iburanishwa rye ryasubikwa kubera impamvu zirimo ko ikirego ubushinjacyaha bwamuhaye cyari cyanditse mu buryo butamworoheye gusobanukirwa ibyo akurikiranyweho. Agira ati “Byari ibintu bicucikiranye”.
Yavuze ko impamvu ya gatatu ari uko ugereranyije igihe yaherewe ikirego, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize n’igihe yasabwe kuza kwiregura, nta minsi ihagije irimo yo kuba yiteguye, kuko nta minsi itanu byibuze irimo.
Mu gusubiza kuri ibyo byifuzo bya Ingabire Victoire, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibiri gukorwa ari ugushaka gutinza urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kandi ari urubanza rukwiye kuba mu gihe kidatinze.
Umushinjacyaha asubiza ku cyo kuba ashaka undi munyamategeko avuga ko mu ibazwa rye Ingabire yunganiwe n’umunyamategeko kandi we ubwe yishakiye. Agira ati “Ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha, yarunganiwe kandi yunganirwa n’umunyamategeko ubwe yishakiye, aho tukaba dusanga nta n’ikibazo kirimo…Rero ukekwaho icyaha arunganiwe kandi yunganiwe neza.”
Yavuze ko uru rubanza rutasubikwa kuko hategerejwe umunyamategeko w’umunyamahanga, kandi urubanza rutaratangira kuburanwa mu mizi, ari ugushaka gutinza urubanza, asaba ko icyo cyifuzo cyateshwa agaciro.
hashingiwe ku mbogamizi yagaragarije urukiko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro r byarangiye rufashe umwanzuro ko urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzakomeza ku itariki 15 Nyakanga 2025, kugira ngo uregwa abone umwanya uhagije wo gutegura kwiregura kwe.
Tariki 19 Kamena 2025, nibwo ingabire yahamagajwe n’Urwego rw’iguhugu rw’Ubugenzacyaha ahita atabwa muri yombi kubera ibyaha akekwaho birimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Uyu munyapolitiki washinze ishya DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yagiye agarukwaho inshuro nyinshi mu rubanza ruregwamo abantu icyenda (9) baregwa ibyaha birimo gushaka gukuraho ubutegetsi hatabaye imirwano.













































































































































































