Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB) cyamenyesheje abahinzi b’ikawa, inganda zitunganya ikawa n’abandi bafatanyabikorwa bose mu buhinzi bw’ikawa ko muri Sizeni ya 2026, igiciro fatizo cy’ikawa igemurwa ku ruganda gishyizweho mu buryo bukurikira:
Igiciro cy’ikawa yeze kandi ihishije neza ni amafaranga y’u Rwanda magana arindwi na mirongo itanu (750Frw) ku kilo.
Igiciro cy’ikawa yarerembye (Floaters) ni amafaranga y’u Rwanda magana abiri (200Frw) ku kilo.
NAEB ivuga ko nta wemerewe kugura ikawa ku giciro kiri munsi y’icyavuzwe muri iri tangazo.
Iki giciro gitangira gukurikizwa kuva ku itariki iri tangazo rishyiriweho umukono.

Itangazo rya NAEB.












































































































































































