Panorama Sports
Umushinga wo guhindura Umujyi wa Kigali igicumbi cya siporo n’ishoramari rishingiye ku mikino, ukomeje gushyirwa mu bikorwa no guhindura isura y’Umurwa Mukuru w’u Rwanda.
I Remera mu karere ka Gasabo, ahagenewe kuba igicumbi cya siporo, hamaze kuzura ibikorwaremeza bibarirwa agaciro k’amadolari ya Amerika arenga miliyoni 294, ni ukuvuga arenga miliyari 425 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umujyi wa Kigali ukomeje kwihuta cyane mu isura nshya y’ubukerarugendo bushingiye ku mikino n’ishoramari, hubakwa ibikorwaremezo bya siporo kandi bigezweho.
Mu myaka 5 ishize nibwo guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara umushinga wiswe Kigali Sports City Hub, wari ugamije guhindura Remera, igicumbi cya siporo muri Kigali. Ni umushinga wari uteganijwe kubakwa ku butaka bungana na hegitare 35 hafi y’ahubatswe Stade Amahoro.
Nk’uko RBA dukesha aya makuru ibitangaza, ibikorwaremezo bimaze kubakwa i Remera, biratanga ishusho nshya y’Umujyi wa Kigali, aho siporo n’ubukungu bihurira bikabyara icyerekezo gishya cy’igihugu.
Igikorwa gishya giheruka kuzura no gufungurwa ku mugaragaro ni Zaria Court yuzuye itwaye arenga miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga Miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki gikorwaremezo kije gikurikira Stade Amahoro yavuguruwe kuri Miliyoni 165 z’amadorali ya Amerika, ndetse na BK Arena na yo yuzuye itwaye arenga miliyoni104 z’amadolari ya Amerika.
Ibi bikorwaremezo byose bije byunganira ibindi bijyanye n’ubucuruzi byubakwa n’abikorera, birahindura isura y’Umujyi, bikaba ari n’inyungu ku bawutuye n’abawugenda.
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Zaria Court, yongeye kugaragaza ko siporo n’imyidagaduro bimaze gutanga umusaruro mu bukungu, biturutse ku bukorwaremezo bimaze kubakwa i Kigali.












































































































































































